AmakuruImikino

Rutamu Elie Joe yasubije abibazaga niba koko azasezera mu itangazamakuru nyuma y’igikombe cy’Isi 2018

Umunyamakuru w’imikino ufite izina rikomeye hano mu Rwanda, Rutamu Elie Joe  yashimangiye ko azahagarara ku ijambo rye yavuze , ubwo yavugaga,  ko ikipe ya Argentine na Messi nibadatwara Igikombe cy’Isi cy’uyu mwaka aza sezera mu itangazamakuru.

Rutamu kuri ubu ukora ikiganiro cy’imikino no kogeza umupira w’amaguru kuri Radio 1 , mu mikino yo mu matsinda y’igikombe cy’Isi cya 2018 kiri kubera mu Busiya , yavuze ijambo ryatunguye abantu benshi avuga ko ikipe ashyigikiye ya Argentine nidatwara iki gikombe azava mu mwuga w’itangazamakuru abisubiramo inshuro nyinshi.

Kuri ubu nyuma yaho ikipe ya Argentine isezerewe na Bafaransa muri 1/8 itsinzwe bikomeye ibitego 4-3 ,benshi bibazaga uko biragenda  niba koko ari busezere nk’uko yabivuze , gusa nawe nk’uwavuze iri jambo, Yahise asezera ku bafana, avuga ko mu gihe cyose igikombe cy’Isi kizaba kirangiye, ijwi rye batazongera ku ryumva  mu itangazamakuru nk’umunyamakuru.

Yagize ati “Umukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi uzarangira nanjye mva muri izi studio njya guhinga, njya gukora ibindi ni byo …Mu buryo budasubirwaho, Igikombe cy’Isi kirarangira ku itariki 15 Nyakanga 2018, ndangize amasezerano y’aba bantu bose turi kwamamariza namwe ‘abafana’ muryoherwa, ubundi nanjye ndajya guhinga no korora inka.”

Nyuma y’uko abafana n’abakunzi bikiganiro akorana na Rugimbana Théogène batangiye guhamagara ari benshi bamusaba kwisubiraho kubyo yavuze kuko bakimukeneye,  Uyu  muagaboyahise ababwira ko impamvu imwe yatuma yisubiraho ni uko yabisabwa n’umukuru w’igihugu.

Bamwe mu bakunzi be batangiye kwakira icyemezo cy’uyu mugabo dore  ko ubwo yari ashinzwe imibereho y’abakinnyi muri Sunrise FC ‘Team manager’, yavuze ko Rayon Sports nibatsinda imikino ibiri azahita asezera kuri izo nshingano, kandi ibi byarangiye asezeye kuri izi nshingano.

Rutamu Elie Joe umaze imyaka ibiri kuri Radio 1 mbere yaho yagiye akorera amaradiyo atandukanye harimo Radio Salus. Radio Flash na Isango Star , akaba amaze imyaka isaga 10 akora umwuga w’itangazamakuru.

Rutamu Elie Joe umwe mu banyamakuru b’imikino bakunzwe mu gihugu
Burya ngo biragoranye kugirango , Rutamu ahindure icyemezo aba yafashe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger