AmakuruPolitiki

Russia yavuze ko Ukraine yatangije intambara nshya iyihangayikishije kubera ingaruka yagira Ku Isi yose

Uburusiya bwatangaje ko Ukraine yatagiye gushoza intambara kirimbuzi ishobora guteza Ukraine byumwihariko n’Uburayi muri rusange ibyago biturutse ku bumara kirimbuzi.

Ni nyuma yaho ingabo za Ukraine kuwa 20 Nyakanga zagabye ibitero ku ruganda rwa “ Zaporizhzhia” rutunganya ingufu zikomoka ku bumara kirimbuzi .

U Burusiya bukomeza buvuga ko bombe zarashwe na Drone zaguye muri metero 10 gusa uvuye aho urwo ruganda ruri bityo ko mugihe urwo ruganda rwagerwaho n’izo bombe bishobora guteza ibyago bikomeye muri Ukraine n’Uburayi.

Maria Zakharova Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’A mahanga y’u Burusiya yavuze ko ibitero bya Ukraine kuri uru ruganda bigaragaza ubushake bwa Ukraine mu gushoza intambara y’iterabwoba ishingiye ku mbaraga za kirimbuzi .

Yagize ati:” Kurasa ku ruganda rwa Zaporizhzhia birashimangira ubushake bwa Ukraine mu guteza ibyago biturutse ku bumara bwa kirimbuzi yaba ku butaka bwa Ukraine ubwayo no ku mugabane w’u Burayi muri rusange. Iyi ni intambara y’iterabwoba itangijwe na Ukraine”

Ku rundi ruhande ariko Ukraine ishinja u Burusiya guhindura urwo ruganda ibirindiro bya Gisirikare ndetse ngo bukaba bwaribye intwaro zikomeye zari mu bubiko bw’urwo ruganda bunahafatira bugwate abakozi barwo bagera kuri 500.

Uruganda rwa Zaporizhzhia nirwo ruza ku mwanya wa mbere mu Burayi mu gutunganya imbaraga zikomoka ku bumara kirimbuzi rukaba urwa cumi ku isi. Rwafashwe n’ingabo z’u Burusiya muri Werurwe 2022 nyuma y’ukwezi kumwe gusa zitangiije ibitero kuri Ukraine.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger