AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Uwiyitaga DPC w’Abuzukuru ba Shitani yarashwe na Polisi arapfa

Polisi ikorera mu karere ka Rubavu, yarashe umusore wiyitaga DPC w’agatsiko kazwi muri kariya karere nk’Abuzukuru ba Shitani arapfa.

Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri Tariki 21, Ukuboza 2021 ubwo uwarashwe yari yikoreye Televiziyo yo mu bwoko bwa Flat Screen bikekwa ko yari avuye kwiba.

Amakuru avuga ko uwarashwe ari umusore w’imyaka 21 y’amavuko witwa Niyonsenga. Yarasiwe mu mudugudu wa Gabiro mu kagari ka Buhaza ho mu murenge wa Rubavu ari kumwe na bagenzi be.

Amakuru y’iraswa ry’uyu musore yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko yarashwe avuye kwiba.

Aganira n’ikinyamakuru Taarifa yagize ati: “Abapolisi bari ku irondo bahuye n’itsinda ry’abagabo batatu bari bikoreye ibintu bigaragara ko bari bavuye kubyiba, abapolisi babahagaritse baranga bariruka. Barashe hejuru ntibabita hasi bakomeza kwiruka ariko haza kuraswamwo umwe arapfa.”

Amakuru avuga ko uwarashwe ari umwe mu bari bagize agatsiko k’insoresore zizwi mu mujyi wa Gisenyi nk’abuzukuru ba Shitani, ndetse akaba yiyitaga DPC wako.

Aka gatsiko kazwiho kugira uruhare mu bikorwa by’urugomo no kwambura abantu bikorerwa mu mujyi wa Gisenyi.

Abuzukuru ba Shitani ni itsinda rinini ry’abana harimo n’abafite imyaka 12 y’amavuko kugeza kuri 18) n’abasore bafite hagati y’imyaka 25 kugeza kuri 27 y’amavuko.

Mu minsi ishize hari Polisi y’Igihugu yataye muri yombi babiri bivugwa ko bari muri aka gatsiko bakekwaho gutera urugo rw’umuturage bakamukomeretsa cyane we n’umugore we bakoresheje inzembe.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger