AmakuruImikino

Ronaldinho yanyomoje amakuru avuga ko ateganya kurongora abakobwa 2 icyarimwe

Ronaldinho Gaúcho yahakanye amakuru amaze iminsi avuga ko ateganya kurongorera icyarimwe  Priscilla Coelho na Beatriz Souza basanzwe ari incuti ze.

Avugira i Rio de Jenerio ku munsi w’ejo ubwo yari mu gikorwa cyo kumurika R10 Brand, Ronaldinho yashumangiye ko adateganya gukora ubukwe.

Aganira na SporTV yagize ati” Ubu isi yose iri kumpamamagara. Nta bukwe ngiye gukora, ni ibinyoma.”

Ni mu gihe amakuru yavugaga ko uyu mwami w’amacenga azashyingirana n’aba bakobwa bombi muri Kanama, uyu mwaka.

.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger