AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yamaze kugura abakinnyi 2 bo muri Afurika y’iburengerazuba

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwibikaho abakinnyi 2 baje baturutse muri Afurika y’Iburengerazuba, harimo rutahizamu ukomoka muri Cote d’Ivoire ndetse n’umunya Ghana ukina hagati mu kibuga.

Aba ni Donkor Prosper (Ghana) na Kouame Brou Gerard Stephane(Cote d’Ivoire). Amakuru aturuka muri Rayon Sports avuga ko aba bombi baje kuziba icyuho cya Ismailla Diarra wamaze kugurwa na  CABBA yo muri Algeria, ndetse na Kwizera Pierrot wamaze gutangaza ko atazongera gukinira iyi kipe.

Aba bakinnyi kandi bagomba gufasha iyi kipe mu mikino ya CAF Confederations Cup irimo, ndetse n’imikino y’umwaka w’imkino utaha.

Amakuru kandi ahari anizewe ni uko Donkor na Kouame bamaze kubona ibyangombwa bibemerera gukina umwaka w’imikino utaha, ndetse bakaba bamaze kongerwa kuri Liste y’abagomba gukina imikino ya Cofederations Cup izakinamo na Young Africans ndetse na Gor Mahia.

Byitezwe y’uko aba bakinnyi bombi bagera i Kigali mu gicuku cyo kuri iki cyumweru.

Si aba bakinnyi bonyine Rayon Sports yifuza kuko Muvunyi Paul usanzwe ari perezida wayo aherutse gutangaza ko hari andi mazina aremereye ya hano mu Rwanda bakomeje gushakisha.

Icyo gihe yagize ati ” Abakinnyi bagiye bazagira abasimbura kandi babarenze bitarenze iki cyumweru… Ibya CAF ntabwo birarangira. Gor Mahia iri hariya ibibazo ifite nibyo natwe dufite ariko sibyo twagenderaho…

Yakomeje abwira abakinnyi ati “ …Ku meza byose biracyashoboka. Nimudufashe kandi namwe muraba mwifasha….Uko bari kugenda babajonjora babatwara si ukuvuga ko batabona ko muri beza. Umutoza aragira ngo mugere ku rwego rw’iburayi…1/4 turi kwerekezamo niho muzagaragarira kurushaho…”

Prosper Donkor ukomoka muri Ghana.
Kouame Brou Gerard Stephane w’umunya Cote d’Ivoire.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger