Amakuru ashushyeImikino

Rayon Sports yahagurukanye imigambi idasanzwe yerekeza I Pretoria.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, Rayon Sports igizwe n’abantu 25 yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe yerekeza I Johanesburg muri Afurika y’epfo. Intego iyi kipe yajyanye ni ugukora amateka yo gusezerera Mamelodi Sundowns ku kabi n’akeza.

Rayon Sports igomba gucakirana na Mamelodi Sundowns mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’irangiza wa CAF Champions league, umukino ugomba kubera I Pretoria ejo ku cyumweru guhera 19h00.

Iyi kipe yahagurutse ku isaha ya saa 09:00 z’uyu wa gatandatu igizwe n’abantu 25 barimo abakinnyi 18, abatoza 3, umuganga 1 ndetse n’abayobozi 2 biyongeraho Kayiranga Albert waturutse muri FERWAFA, bikaba byitezwe ko igera Johanesburg saa 14h00 z’igicamunsi aho iza kuvanwa na Mamelodi Sundowns yerekeza Pretoria aho uyu mukino uzabera.

Aba bose intego bajyanye, ni ugusezerera Mamelodi Sundowns bityo bakaba ikipe ya mbere ikomoka ku butaka bw’u Rwanda igeze mu matsinda ya CAF Champions league bwa mbere mu mateka, ibintu bishoboka mu gihe Rayon Sports yaba itsinze uyu mukino byibura igitego 1-0, cyangwa ikawunganyamo ibitego.

Nimugihe umukino ubanza ku mpande zombie wabereye I Kigali warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0.

Biteganyijwe ko Rayon Sports nigera i Pretoria ari ho ifatira ifunguro ryo ku manywa, abakinnyi bakaruhuka hanyuma saa moya z’ijoro bakajya gukorera imyitozo mu kibuga bazakiniraho ejo ku cyumweru.

Abagize Rayon Sports yahagurutse yerekeza muri Afurika y’epfo.

1.Ndayishimiye Eric Bakame (GK,1)

2.Ndayisenga Kassim (29)

3.Mutsinzi Ange Jimmy (5)

4.Manzi Tierry (4)

5.Mugabo Gabriel (2)

6.Usengimana Faustin (15)

7.Irambona Eric Gisa (17)

8.Eric Rutanga Akram (3)

9.Mugisha Francois Master (25)

10.Niyonzima Olivier Sefu (21)

11.Mukunzi Yannick (6)

12.Kwizera Pierrot (23)

13.Muhire Kevin (8)

14.Bimenyimaba Bonfils Caleb (7)

15.Christ Mbondi (9)

16.Ismaila Diarra (20)

17.Shabana HusseinTchabalala (11)

18.Nyandwi Sadam (16)

Abatoza: Ivan Minaert, Witakenge Jannot na Hategekimana Corneille ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi

Staff: King Bernard, Muhirwa Prosper na Kayiranga Albert (FERWAFA)

Umuganga :Mugemana Charles

Iyi kipe yahagurutse idafite Shassir Nahimana bivugwa ko umubano we n’umutoza Ivan Minnaert utifashe neza. Iyi kipe kandi ntiri kumwe n’umutoza w’abazamu Nkunzingoma Ramadhan wagize ikibazo cyo kubura ibyangombwa.

Yannick Mukunzi witwaye neza yajyanye n’ikipe.
Morali ni nyinshi ku bakinnyi ba Rayon Sports.
Ubwo abakinnyi bari bicaye bategereje indege.
Umutoza Ivan Minnaert intego ni iyo gusezerera Masandawana.
Hafashwe agafoto k’urwibutso mbere y’urugendo.
Jannot Watakenge utari wajyanye mu ndege na Rayon Sports kubera ibyangombwa na we yerekeje muri Afurika y’epfo.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger