Amakuru ashushye

Radio Ubuntu butangaje ntabwo izongera kumvikana mu Rwanda

Radio Ubuntu butangaje yavugiraga ku murongo wa 105.1 FM ntabwo izongera kumvikana mu gihugu cy’u Rwanda ukundi kuko yafunzwe burundu bitewe n’uburyo yitwara mu bihano yari yarahawe izira gusebya no gutesha agaciro abagore.

Itangazo RURA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mata 2018, rivuga ko Radio Ubuntu Butangaje (Amazing Grace) yambuwe uburenganzira yari yarahawe bwo gukora itangazamakuru nsakazamajwi mu Rwanda, kuko ibyo yasabwaga gukora mu bihano iheruka gufatirwa byose itigeze ibyubahiriza.

Kuwa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018, nibwo Ikigo ngenzuramikorere RURA cyari cyagejeje ibaruwa ku buyobozi bwa Radio Ubuntu Butangaje (Amazing Grace), bamenyeshwa ko ifunzwe mu gihe cy’ukwezi kumwe ndetse ikanacibwa amande byose bitewe n’ikiganiro cyatambutse kuri iyi Radiyo cyakozwe na Pasiteri Nicolas Niyibikora ubwo yigishaga ijambo ry’Imana hanyuma akumvikana atesha agaciro abagore .

Muri iki kiganiro  Umuvugabutumwa Nicolas yise abagore indaya, abita abicanyi n’abagizi ba nabi, avuga ko ari bo ibibi byose ku isi biturukaho ndetse ashimangira ko muri Bibiliya bagaragazwa nk’inkomoko y’ikibi abashinja kuzana icyaha ku Isi biturutse ku kuba Eva yarashutse Adamu.

Iyi Radiyo yari yahagaritswe byagateganyo mu gihe kingana n’ukwezi kumwe ndetse inasabwa gusaba imbabazi Abanyarwanda n’abagore muri rusange ndetse inacibwa amande ya  miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda [2 000 000 Frw] izira kuba yaremereye umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas gucishaho ubutumwa yabwirizagamo abantu asebya abagore anagaragaza ko ari abantu babi ku buryo bukomeye.

RURA kandi yari yategetse Radio Ubuntu Butangaje ko mu gihe kitarenze amasaha 12 uhereye igihe baboneye ibaruwa, igomba kuba yatambukije ubutumwa busaba imbabazi ku bw’icyo kiganiro cyatambutseho cy’umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas wavugaga ububi bw’abagore.

Icyatumye iyi Radiyo ifunghwa rero nkuko bigaragara mu Itangazo ni uko itabyubahirije , RURA yakuyeho umurongo wa Radiyo mu gihe ba nyirawo banze kuwukuraho, bakaba batarasabye imbabazi ndetse n’ihazabu baciwe ngo ntayo bishyuye.

Itangazo ryashyizwe hanze na RURA ifunga burundu Radio Ubuntu butangaje
Mbere yari yabanje guhagarikwa byagateganyo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger