AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yagiriye DRCongo inama yo gufata intwaro ikarwana kugira izabone amahoro yifuza

Umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni ubwo yagarukaga ku bibazo by’umutekano wa Repubulika iharaira Demokarasi ya Congo, yavuze ko ibiganiro nk’ibibera i Nairobi na Luanda ari ngombwa gusa ngo hakwiye no gukoreshwa imbaraga za Gisirikare mu kurandura burundu iyi mitwe.

Abinyujije mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko Imitwe y’abanyamahanga n’Abanyec ongo nta kindi imariye RD Congo utetse kudindiza iterambere no kwica abaturage.

Yagize ati:“ Kugeza ubu hari intwaro zifitwe n’imitwe y’abanyamahanga kandi zimaze imyaka zica zikanatera ubwoba abaturage ba RC Congo. Hari kandi imitwe y’abenegihugu nayo ikomeza gusa n’imunga iterambere, hakwiye rero gukoreshwa inzira z’ibiganiro ariko aho bibaye ngombwa hakazamo n’uburyo bwa gisirikare mu kurimbura abo bose banze guhitamo inzira z’ibiganiro.”

Perezida Museveni avuga ko hakwiye kurebwa imitwe izaba yakomeje kwinangira nyuma y’ibiganiro igasukwaho umuriro n’ingabo z’Uburasirazuba , cyane ko we asanga nta mutwe n’umwe w’Inyeshyamba ushobora gutsinda ingabo z’ibihugu bigera kuri 7 bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Perezida Museveni atangaje ibi nyuma y’uko kuwa 28 Ugushyingo 2022, habaye ibiganiro bya Nairobi ku nshuro ya 3 byaje bikurikira ibya Luanda byabaye kuwa 23 Ugushyingo 2022 gusa ngo kugeza ubu nta mutwe n’umwe urarambika intwaro biturutse kuri ibi biganiro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger