AmakuruPolitiki

Perezida Museveni yabajijwe impamvu Abagande bakomeje kwicwa nk’inkoko

Ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 11 Kamena, umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Kakuta Museveni yasabwe n’umwe mu bakuru ba kamwe mu turere tugize igihugu ayobora gusobanura impamvu Abagande bakomeje kwicwa nk’inkoko.

Ibi byabereye mu muhango wo gushyingura  Ibrahim Abiriga, umudepite wa Uganda uheruka kwivuganwa n’abagizi ba nabi, umuhango wabereye muri district ya Arua aho uyu mudepite yari atuye.

Muri uyu muhango, Sam Wadri Nyakua uyobora iyi district yabajije perezida Museveni iki kibazo agira ati” Nyakubahwa, uri umugaba w’ingabo, warwanye intambara nyinshi kandi utsinda ababisha. Ni gute ubu bwicanyi bukomeza kubaho?”

Ibi uyu muyobozi yabibajije Museveni akomoza kuri Depite Abiriga warashwe ari kumwe n’umurinzi be Saidi Buga Kongo, aba bombi bakaba bararasiwe ahitwa Kawada muri district ya Wakiso ku wa gatanu w’icyumweru gishize.

Nyakua yakomeje agaragaza ko afite impungenge nyinshi cyane, asaba ko Leta yakora ibishoboka byose ubu bwicanyi bugahagarara.

Ati” Dufite ubwoba n’igitutu, kuko ntazi neza niba ndiburaswe none cyangwa ejo. Uracyafite inshingano bityo ubwicanyi nk’ubu bukwiye guhagarara, Nyakubahwa.”

Abadepite bo mu ishyaka riri ku butegetsi NRM bavuga ko batewe impungenge no kuba batakaza ubuzima bwabo, dore ko ngo bakunze guterwa ubwoba na bagenzi babo bo mu yandi mashyaka ko bazabica kumwe n’imiryango yabo.

Museveni anengwa kubabarira abagizi ba nabi kandi ubwo yageraga ku butegetsi mu 1989 yari yararahiriye kutayobora igihugu umuntu yicwa abamwishe ntibabiryozwe.

Uhereye Ibumoso(Isanduku ya Nyakwigendera Ibrahima Abiriga) n’iy’umuvandimwe we Saidi Buga Kongo iri iburyo.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger