Amakuru ashushyePolitiki

Perezida Museveni ari muri Kenya

Perezida wa Uganda , Yoweli Museveni ari muri Kenya mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri nkuko ibiro bya Perezida wa Kenya byabitangaje.

Museveni ageze i Nairobi avuye muri Afurika y’Epfo mu ruzinduko nk’uru.

Perezida Uhuru Kenyatta  wa Kenya yakiriye mugenzi we wa Uganda ku kibuga cy’indege cya Moi International Airport i Mombasa ahagana saa 10:00 ku isaha yo mu Rwanda ari kumwe na visi perezida we William Ruto na  Hassan Joho uyobora intara ya Mombasa.

Uru ruzinduko rwa Museveni agiriye muri Kenya ruje rukurikira urwo Perezida wa Kenya aherutse kugirira mu Rwanda tariki 11 Werurwe. Icyo gihe yahise yerekeza i Kampala muri Uganda .

Abantu bari kwibaza niba bifite aho bihuriye n’umubano w’u Rwanda na Uganda utifashe neza muri iyi minsi, ariko ibiro by’abakuru b’ibihugu byombi ntacyo babivuzeho.

Ubwo aheruka mu Rwanda, Kenyatta yavuze ko ari inshuti magara y’u Rwanda ndetse ko abaturage be bafata Abanyarwanda nk’abavandimwe. (basaza na bashiki).

https://twitter.com/StateHouseKenya/status/1110817914297434113?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1110817914297434113&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.chronicles.rw%2F2019%2F03%2F27%2Fugandas-museveni-arrives-in-kenya-for-two-day-visit%2F

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger