AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Akanama gashinzwe kumugira inama

Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame yitabiriye Inama y’Akanama gashinzwe kumugira inama kagizwe n’inararibonye zo mu Rwanda no mu mahanga zishinzwe gutanga inama ku Mukuru w’Igihugu na Guverinoma y’u Rwanda muri rusange.

Iyo nama yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Kagame yitabiriye Inteko Rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.

Aganira n’abajyanama be, Perezida Kagame yavuze ko inama zabo no kuba hafi y’u Rwanda mu myaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, byagize akamaro kanini.

Umukuru w’igihugu yatangaje ko umuntu ugishidikanya ku iterambere n’ibyishimo Abanyarwanda bafite nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, akwiriye kubegera akabibariza.

Yavuze kandi ko kuri uyu munsi Abanyarwanda bafite ubuhamya bwiza bitandukanye na nyuma gato ya Jenoside, ubwo benshi batiyumvishaga uko ejo habo hazaba hameze.

“Nyuma y’imyaka myinshi turi kumwe muri PAC [Presidential Advisory Council] , ibintu byagiye bihinduka kandi bigahinduka biba byiza. Abantu barakoze cyane kandi Abanyarwanda bagize uruhare muri urwo rugendo. Uyu munsi twavuga ko dufite ubuhamya bwiza ukurikije aho igihugu kiri. Ntituragera aho twifuza turabizi ariko twateye intambwe.”

Perezida Kagame yavuze ko ku bufatanye n’Abanyarwanda n’inama zatanzwe n’izo nzobere, ubu u Rwanda rukomeje gutera imbere mu gihe ahandi henshi ku isi ubukungu butifashe neza.

Ngo ibi byo byose byaturutse mu bufatanye bwa buri umwe. Perezida Kagame yavuze imibare yivugira kandi ko ubishidikanyaho akwiriye kuza akabyirebera.

“Ndashaka kubashimira kuko ubu buhamya twubatse haba mu Rwanda no hanze yarwo twabigezeho dufatanyije, none Abanyarwada barishimye. Ufite gushidikanya kuri byo agende ababaze.”

“Hari igihe cyageze benshi bacika intege barimo n’abacu ariko abakomeje guhanyanyaza byarakunze. Abakomeje bafite buri cyose bisaba umuntu ufite umitima wo gukomeza guhangana.”

Perezida Kagame yavuze ko benshi mu Banyarwanda ubu bafite imyaka 25 cyangwa irengaho gato. Nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Perezida Kagame avuga ko benshi nta cyizere cy’ubuzima bari bafite ngo hari n’abatarakekaga ko bashobora kwiga.

“Bamwe nta n’icyizere bari bafite ko bazajya mu ishuri, ntibari bazi ko bazabaho mu myaka 25 ishize. Uyu munsi abo bantu baracyari urubyiruko, barishimye ni abagabo n’abagore bakubwira ubwo buhamya bw’uburyo babigezeho. Bafite ishema uko babyifuza nk’abandi bose ku isi.”

Perezida Kagame yavuze ko ubuhamya nk’ubwo utazapfa kububona mu binyamakuru uretse Abanyarwanda ubwabo babubayemo.

“Nibo ubwabo bakwibwirira izo nkuru. Si inkuru uzategereza kubwirwa n’abanyamakuru. Bose kandi bafite icyo berekana. Ubwo buhamya bwavuye mu bufatanye, ubushuti, umuhate no kwihangana by’abanyarwanda.”

Aka kanama kagira inama Perezida PAC [Presidential Advisory Council] gaterana kabiri mu mwaka, muri Mata no muri Nzeri. Kashyizweho mu 2007, kakaba kagizwe n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bafite intego yo kugira inama Perezida kuri gahunda zitandukanye zigamije iterambere.

Perezida Paul Kagame ari i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye Inteko rusange ya 74 y’Umuryango w’Abibumbye.

Inteko rusange y’uyu mwaka yahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Guhuriza hamwe imbaraga hagamijwe kurandura ubukene, kongera ireme ry’uburezi, kurengera ibidukikije no kutagira uhezwa.”

Ku wa Mbere tariki 23 Nzeri, Perezida Kagame azitabira inama ikomeye iziga ku kugeza ubuvuzi kuri bose ndetse anageze ijambo ku bazitabira Inama y’umuryango w’abibumbye igamije gufatira ingamba ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Ibihugu 193 bigize Loni buri mwaka bihurira ku cyicaro cyayo i New York hagamijwe kuganira ku bibazo byugarije Isi birimo ibijyanye n’iterambere, amahoro, umutekano n’ibindi.

Aka kanama kagira inama Perezida PAC [Presidential Advisory Council] gaterana kabiri mu mwaka, muri Mata no muri Nzeri
Kuri iki Cyumweru, Perezida Kagame yayoboye Inama y’Akanama gashinzwe kumugira inama kagizwe n’inararibonye zo mu Rwanda no mu mahanga zitanga inama ku Mukuru w’igihugu na Guverinoma y’u Rwanda muri rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger