AmakuruAmakuru ashushye

Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda ko rukwiye kugira umusanzu mu guhindura ibitagenda neza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bo mu Rwanda no mu mahanga ndetse na bamwe mu rubyiruko rukunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga rutanga ibitekerezo, kibanziriza isabukuru y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye.

Iki kiganiro cyabereye ku gasongero k’Inteko Ishinga Amategeko ahari ikirango cy’umusirikare wa RPA wari mu rugamba rwo kubohora igihugu by’umwihariko arwana n’Ingabo za FAR zakoraga Jenoside.

Muri iki  kiganiro Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rw’u Rwanda ko rukwiye kugira umusanzu mu guhindura ibitagenda neza aho byaba biri hose rwibwirije rudategereje ko rubibwirizwa.

Yavuze ko imyaka 25 ishize, kukaba igihugu byatangiriye hafi ku busa ari nabyo bigejeje aho igihugu kiri uyu munsi mu rugendo rwo kwiyubaka ndetse ko uko kwiyubaka atari inyubako gusa ahubwo n’icyizere mu baturage.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu, u Rwanda rwarwanye intambara yo kubaka igihugu n’indi isa no gusobanura ibyo rwakoraga kuko byasaga n’aho hari abo rugomba ibisobanuro.

“Niba twaragabanyije ubukene bw’abanyarwanda, niyo haba ku icumi ku ijana […] urumva ko twagabanyije ibyo aribyo byose ariko icyifuzo ni ukutagira abakene, niba ari ikibazo cy’umutekano, hari ikibazo dufite cyangwa ntacyo dufite? Byose ugiye ushyira hamwe usanga biri hejuru ku byo twifuzaga ku majyambere y’abanyarwanda, mu gutera imbere kw’abanyarwanda.”

Perezida Kagame yavuze ko hahora hari umusanzu ukenewe mu mibereho myiza y’abaturage, bityo ko icyo urubyiruko rukwiye gukora ari ukugira uruhare mu bikenewe kandi rwibwirije rutitaye ku kuba rukunda ibijyanye na politiki cyangwa rutayikunda.

“Hahora hari umusanzu ukenewe ku mibereho myiza yawe n’iy’abandi… n’abo bantu badakunda politiki bazahura nayo. Ku bwa njye nahitamo kuba muri Politiki natangamo umusanzu aho kuba mu mwanya politiki ingiraho ingaruka kandi ntacyo kubikoraho.”

“Ushobora kuba warize, ukabona akazi, hanyuma ibintu ukabona bitari kugenda neza uko ubyifuza, ukavuga uti reka njye ahandi nshake akazi. Ukwiriye kuvuga uti ni gute natanga umusanzu wanjye ku buryo ibyo bitagenda neza ugira umusanzu wo kubikemura.”

“Ugomba kuguma aho ugakemura icyo kibazo, nta muntu uzagukemurira icyo kibazo udahari. Ibibazo bizahoraho, ahariho hose. Ibyo nibyo mbona rimwe na rimwe iyo abantu bari kukubaza ibibazo mu gihugu cyawe, nta gihugu na kimwe ku Isi kitarimo ibibazo.”

Umukuru w’Igihugu yabajijwe icyo we na bagenzi be bagize uruhare mu kubohora u Rwanda rwari mu maboko mabi y’abicanyi, basaba urubyiruko rw’u Rwanda uyu munsi avuga ko ikiruta byose ari uko rwafata amahitamo akwiriye mu byo rukora byose.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko abato ‘ntabwo bakwiye gutegereza kubwirwa icyo gukora, bakwiye gukomeza kureba ibyo bakora mu nshingano zabo, kuko iyo ukibonye ugikora neza kurusha uko waba wacyibwirijwe’

Yavuze ko muri rusange ubwitange busaba kudahubukira ibyo ubona ko byoroshye kuri wowe.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger