Amakuru ashushyeImikino

Olivier Giroud yasobanuye Impamvu yavuye muri Arsenal ndetse anahishura umutoza wamugiriye inama yo kwigendera.

Umufaransa Olivier Giroud wahoze ukinira ikipe ya Arsenal ari umwataka wayo ariko nyuma muri ino minsi mike ishize akaza kuyivamo akerekeza muri mucyeba wayo Chelsea yatangaje impamvu nyamukuru yahisemo kuvamo akigendera ndetse aboneraho no guhishura umutoza ukomeye cyane kuri ino isi wamugiriye inama yo kureka Arsenal.

Kuri ubu bidasubirwaho Giroud wamaze kuba umukinnyi wa chelsea yavuze ko umutoza Didier Deschamps utoza ikipe y’igihugu cy’ubufaransa ari muri bamwe mu bantu bamugiriye inama yo kuva Emirates Stadium aho yagize ati:

“Deschamps siwe wagiriye inama yo kujya muri Chelsea ahubwo yamfashije kuba nahindura ikipe mu buryo bwo kugirango nzahamagarwe mu ikipe y’igihugu izitabira igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu Burusiya kandi Ntekerezako ari nacyo gikombe cy’isi cya nyuma nzakina mu buzima bwajye bityo rero ngomba kugerageza amahirwe yajye yose kugirango nkomeze kugira kariyeri nziza mu mupira w’amaguru”

Umutoza Didier Deschamps utoza ikipe y’igihugu cy’Ubufaransa niwe wagiriye inama Giroud yo kuva muri Arsenal agashaka indi ikipe akinira

Giroud waguzwe kuri miliyoni £18 za mayero nyuma y’uko ikipe yahoze akinira ya Arsenal yarimaze gutangaza ko yamaze gusinyisha umunya Gabon Pierre-Emerick Aubameyang, yasinye amasezerano y’umwaka n’igice muri Chelsea,umutoza we mushya kuri ubu Antonio Conte utoza iyi kipe akaba yaratangaje ko aje kuziba icyuho cya Alvaro Morata.

Ku myaka 31 nabibutsa ko ubwo yamaraga kumvikana na chelsea yahise ahabwa  numero ya 18 mu kibuga,bidasubirwaho akazaragara bwa mbere mu mwenda w’ubururu mu mukino utaha uzabahuza n’ikipe ya Watford muri English premier league shampiyona y’icyiciro cya mbere ya Bongereza.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger