Amakuru ashushyeImikino

Nyuma y’igenda rya Karekezi, Rayon Sports ibonye umutoza mushya

Ivan Minnaert ukomoka mu gihugu cy’Ububiligi ni we ugizwe umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports, ni nyuma y’inama y’abayobozi bakuru b’iyi kipe yabaye kuri uyu wa gatatu.

Ivan Minnaert wageze muri iyi kipe mu minsi ishize nka directeur technique asimbuye Karekezi Olivier wasezeye abakinnyi b’iyi kipe ku cyumweru gishize, nyuma y’umukino wa shampiyona iyi kipe yari imaze gutsindwamo na APR FC igitego 1-0.

Nk’uko umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yabitangarije ikinyamakuru Ruhagoyacu.rw, Ivan Minnaert yagizwe umutoza w’iyi kipe ya Rubanda by’agateganyo, gusa ngo amakuru yimbitse aramenyekana vuba.

“Ivan Minnaert abaye abaye umutoza w’agateganyo wa Rayon Sports, ntabwo ahawe amasezerano y’igihe kirekire, byinshi muraza kubimenya vuba. Umwe bu bayobozi ba Rayon Sports aganira na Ruhagoyacu.

Uyu mugabo si incuro ya mbere yaba atoje iyi kipe, kuko mu yayibereye umutoza mu mpera za 2015 nyuma akaza gutoroka Rayon Sports yerekeza mu gihugu cya Kenya, mu ikipe ya Leopards.

Mu minsi ishize kandi ni ho amakuru yatangiye guhwihwiswa ko Didier Gomez da Rosa n’uyu mugabo hashobora gutoranywamo umusimbura wa Karekezi, gusa abenshi ntibatinye kuvuga ko Ivan Minnaert ari we ushobora kuba umusimbura we dore ko ngo asanzwe yumvikana na Paul Muvunyi uyobora Rayon Sports.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger