Amakuru

Nyanza: Umusore w’imyaka 23 yiraye mu ihene z’umukecuru w’imyaka 72 afatwa amaze kwica 4

Mu Karere ka Nyanza, mu Mudugudu wa Nzoga, mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Muyira, haravugwa umusore watawe muri yombi akekwaho kwica ihene 4 z’umukecuru.

Ku gicamunsi cyo ku wa 02 Kamena 2022 abaturage bafatanyije n’inzego z’umutekano bafashe umusore witwa Nzayisenga w’imyaka 23 y’amavuko aho bikekwa ko yari amaze kwica ihene 4 z’umukecuru witwa Nyirabasatsi Julia w’imyaka 72 y’amavuko

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyira, Muhoza Alphonse yatangaje ko uriya musore yari agamije kuziba.



Ati “Bikekwa ko yari agamije kuziba bibanzirizwa n’ubugome bwo kuzica.

Umuseke dukesha iyi nkuru wamenye amakuru ko uriya musore yatawe muri yombi ajyanwa kuri sitasiyo ya Polisi iri Kibirizi muri aka karere ka Nyanza.

Gitifu Muhoza Alphonse yakomeje avuga ko uriya musore atari azwi muri uriya mu Mudugudu, kandi ko nta makimbirane yari azwi ari hagati ye n’umukecuru wiciwe ihene.

Ati “Turashimira abaturage bagize uruhare ukekwa agafatwa bityo bakomeze bicungire umutekano buri wese abe ijisho rya mugenzi we.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger