AmakuruPolitiki

Nyanza: Akayabo ka za Miliyoni kanyanyagijwe mu ngo z’abaturage zigera 23,000

Abaturage bo mu murenge wa Cyabakamyi, mu karere ka Nyanza ni mu Ntara y’Amajyepfo biyemeje kubyaza umusaruro impano y’akatarabobeka bagiye guhabwa binyuze mu mushinga wa Give Directly, ni miliyari zigera kuri 27,000,0000,000Rwfs zigiye gusaranganwa ingo zirenga ibihumbi 23,000.

Abaturage baturutse mu tugari dutandukanye tugize umurenge wa Cyabakamyi bari banshi bifatika mu kibuga cya Cyabakamyi,aho bigaragara ko buri rugo rwari rwahagarariwe kuko bemeza ko aribwo bwa mbere bahuriye kuriki kibuga bangana gutyo.

Muri uyu murenge wo mu karere ka Nyanza, mu ngo zisaga ibihumbi 23,000, buri rugo rugiye guhabwa miliyoni isaga y’amafaranga y’u Rwanda,icyakora iyi gahunda ntireba urugo rurimo umukozi wa leta.

Iyi ni impano abaturage bishimiye ku rwego rwo hejuru ndetse bamwe muri bo bavuga ko miliyoni irenga bagiye guhabwa izabahindurira ubuzima dore ko hari n’abahamya ko aribwo bwa mbere bagiye kuba bayifasheho mu buryo bw’imbumbe.

Umwe muribo yagize ati:”Nishimiye cyane kuba ngiye gutunga miliyoni, ntiwakumva uburemere bw’ibyishimo mfite mu mutima, gufata kuri aya mafaranga angana atya, byari inzozi kuko no gufata ibihumbi 50,000Frws ntibyari byoroshye, rero nkurikije uko nakoreshaga utwinyica ntinkize nabonaga nkabaho, murumva ko miliyoni yo igiye guhindura ubuzima mu buryo bugaragara kandi tugomba kuyabyaza umusaruro tugatera ishema abayaduhaye”.

Benshi muri aba abaturage bemeza ko amafaranga bagiye guhabwa atari ayo kwiryoshyamo no kujyana mu kabari ahubwo ko bagiye kuyifashisha bongera ubukungu ngandura rugo,ubworozi,ubuhinzi ndetse n’ubucuruzi kugira ngo batere imbere nk’uko babyifurijwe n’uwabatekerejeho.

Uwitwa Nyiramahirwe yagize ati:” Aya mafaranga bagiye kuduha si ayo kwiryoshyamo ngo nambare igitenge cyiza cyangwa ngo abagabo na bamwe mu bagore bayajyane mu kabare banywe inzoga nziza,barye n’akaryoshye, tugomba kuyakoresha twongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi,tugacuruza tugatera imbere ariko hagati aho akanadufasha kongera isuku kuko niyo afasha umuntu gusa neza”.

Abandi bavuga ko bazakoresha aya mafaranga neza,akazabafasha gusana inzu zabo zari zarangiritse,no kuryama neza ndetse no kurwanya imirire mibi cyane cyane bakora byinshi bibafasha kwikura mu bukene”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi avuga ko umurenge wa Cyabakamyi watoranyijwe ku mpamvu z’uko ufite abaturage benshi bari mu bukene bukabije muri iyi ntara, kubaha iyi mpano kandi bijyanye n’umuhigo wo kuva mu bukene.

Ati:” Ntabwo twifuza ko aya mafaranga aba intandaro y’amakimbirane mu miryango ngo ejo umugabo cyangwa umugore niyumva yagiye kuri konte y’uwo banana,tuzajye kumva umwe yishe undi kubera amafaranga,ntidushaka kumva umwana yaziritse ababyeyi kubera amafaranga, aya ni amafaranga y’urugo rwose yo kwiteza imbere,umuryango ukaba uri hamwe ugafatanya tugakemura cyakibazo cyo kuvuga ngo abasangiye ubusa bitana ibisambo, tuyakoreshe neza aduteze imbere leta itwunganire ku buryo Cyabakamyi izaba Cyabakamyi koko,ikaba umurenge w’icyitegererezo buri wese yakwifuza kubamo muri Nyanza kubera ko mworoye cyane,kubera ko mwohereje abana ku mashuri bakiga neza,kubera ko ingo zanyu mwazivuguruye zikamera neza,kubera ko mwakoze ubuhinzi buteye imbere n’ibindi…..

Mu gihe cya mezi atandatu miliyari zisaga 27 z’amafaranga y’u Rwanda, zigiye guhabwa abatuye uyu murenge wa Cyabakamyi,ni ngengo y’imari ijya kungana n’ingengo y’imari yose y’aka karere ka Nyanza kagizwe n’imirenge 10,dore ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari akarere ka Nyanza gafite miliyari zisaga 28 (28,000,000,000Frws).

Abaturage bagenewe aya mafaranga barashimira umukuru w’igihugu perezida Paul Kagame ukomeje gushyira iterambere ry’umuturage ku isonga,bagahamya ko nabo batazamutenguha ngo bace mu nzira inyuranye n’iyo igihugu kirimo y’iterambere rirambye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger