AmakuruImyidagaduro

Nia Imani Franklin yegukanye ikamba rya Miss America 2019. (+AMAFOTO)

Nia Franklin wari uhagarariye Leta ya New York, ni we wegukanye ikamba rya Miss America 2019,  irushanwa ngarukamwaka ry’ubwiza rimaze igihe kinini riba gusa bwari ubwa mbere ribaye haciwe imyenda ya Bikini muri iri rushanwa.

Ibi birori byabereye muri Atlantic City, New Jersey ryari ryitabiriwe n’ abakobwa 51 bose bagitswe na Nia Imani Franklin w’imyaka 25 y’amavuko ahembwa  ibihumbi 50 by’amadorali y’Amerika nk’umukobwa uhiga abandi  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi birori byabaye mu ijoro ryakeye tariki 9 Nzeli 2018, n’irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 98, Nia Franklin wegukanye iri kamba yashimiye cyane abategura Miss America baciye Bikini avuga ko byatinyuye abakobwa benshi.

Miss Franklin yarangirije muri kaminuza yo mumajyaruguru ya Carolina (University of North Carolina) aho yize mu ishuri ry’ubugeni mu ishami ryo gukora umuziki(music composition) .  Byari kunshuro ya kabiri umukobwa uhagarariye New York abashije gutsindira Miss America nyuma ya Vanessa Williams mu  1983.

Miss Franklin  yahawe ibisonga bye bine harimo Bridget Oei (Miss Connecticut)Holli’ Conway (Miss Louisiana), Taylor Tyson (Miss Florida), Gabriela Taveras (Miss Massachusetts).

Nia Imani Franklin yashimiye abategura iri rushanwa bahisemo guca imyenda ya Bikini muri iri rushanwa

Miss Nia Franklin ubwo yerekanaga impano ye
Miss Nia Franklin mu kwerekana impano ye yaririmbye munjyana ya Opera ikorwa nabake muri iki gihe
Byari ibyishimo kuri Nia Franklin wari ubaye umukobwa wa kabiri uhagarariye New York ubashije kwegukana iri kamba rya Miss America

Nia Franklin yabitse ikaba na Miss Cara Mund,wari ufite iri kamba rya Miss America umwaka ushize wa 2017
Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa ry’ubwiza ryari ribaye haciwe imyenda ya Bikini

Indi nkuru wasoma:   Irushanwa ry’ubwiza rya Miss America ryavuguruwe, imyenda ya Bikini ikurwamo  

Twitter
WhatsApp
FbMessenger