AmakuruUburezi

NESA yatangaje umunsi n’isaha amanota y’abanyeshuri azasohokeraho igira icyo isaba ababyeyi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyashyize gitangaza igihe kizashyirira hanze amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya leta mu mashuri abanza no mu kiciro rusange.

Amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ ibisoza icyiciro rusange cy’ amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa kabiri tariki ya 27/09/2022 guhera saa 15:00 z’ amanywa.

Iki kigo kibinyujije kuri Twitter cyagize kiti “NESA yishimiye kumenyesha abanyeshuri, ababyeyi, abarezi ndetse n’abafatanyabikorwa mu burezi ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange cy’ amashuri yisumbuye azatangazwa ku wa kabiri tariki ya 27/09/2022 saa Cyenda (15h00).”

Umwaka w’amashuri 2022/2023 uratangira kuri uyu wa Mbere,tariki ya 26 Nzeri 2022.

Mu mwaka w’amashuri ushize,abanyeshuri biyandikishije ko bazakora ibizamini bisoza amashuri abanza bari 229,859.

Mu cyiciro rusange abiyandikishije bari 127,869.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger