Amakuru

Musanze:Yangiwe kwinjiza umugabo mu rugo atwika inzu

Umubyeyi w’abana batatu uri mu kigero cy’imyaka 50 y’amavuko utuye mu Karere ka Musanze,umurenge wa Musanze ni mu Kagari ka Cyabagarura,yabyutse atwika inzu nyuma y’uko umuhungu we yamuteye amahane ubwo yari atahanye umugabo barararana.

Uyu mubyeyi witwa Barawerekana Jacqueline,yagize umujinya w’umuranduranzuzi,nyuma y’uko uyu muhungu we uri mu kigero cy’imyaka 14 y’amavuko akaba yiga mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye amwangiye kurarana n’uwo mugabo,nyina akabifata nk’agasuzuguro gakomeye.

Uyu mwana uri gusoreka yabwiye Teradignews.rw,ko bigayitse kubona umubyeyi we amuzaniraho umugabo mu nzu, akavuga ko nta burere burimo baba bahabwa we na mushiki we muto.

Yakomeje avuga ko uretse kuba nyina yazanye uwo mugabo,yanabategetse kubyuka bakamwokereza ibigori(uwo mugabo),byatinda gushya zikabyara amahari Kugeza mu gitondo uyu mubyeyi afashe umwanzuro wo gutwika imyendan’uburiri by’uyu mwana bikarangira n’inzu babamo ifashwe.

Yagize ati'”Yazanye umugabo numva binyanze mu nda, mwereka ko ntabyishimiye, yatubwiye ngo tubyuke tumwokereze ibigori bari bazanye nka saa sabaz’ijoro,bitinze gushya nabyo biba amahane, iryo joro hari ibiryo twashyuhije nabyo araza abikuraho ajya kubimenya mu cyumba, njye na mushiki wanjye muto twaryamye gutyo ariko nta gusinzira kuko hari hari intonganya”.

Uyu mubyeyi we avuga ko uyu mwana we bapfa kuba ari igisambo kandi akaba anamusuzugura, yakomeje avuga ko kuba yazanye uwo mugabo yariyabimenyesheje uyu mwana we kuko nta mugabo afite umwana yamubona akamwihinduka.

Abaturanyi babo bavuga ko Jacqueline asa n’uwataye abana kuko hari ubwo atibuka no kubahahira bigatuma hari ubwo birwanaho mpaka bariye,kuko we aba yagiye gusoma icupa.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Cyabagarura bwavuze ko bwamenye iki kibazo ahagana saa 11:50 z’amanwa bwihutira gutabara busanga uyu mugore yamaze gutwika uburiri,imyenda by’umuhungu we n’inzu ikaba yari itangiye gufatwa ariko abaturanyi bakahagoboka bakayizimya.

Bwasanze ikibazo cy’ubujura uyu mubyeyi ashinja uyu mwana giterwa n’inzara kuko yafatiwe mu murima w’abaturanyi yagiye gucamo ikigori kugira yotse, bwavuze ko uwamufashe yatanze imbabazi kuko byatewe no gusonza.

Ngo aya makimbirane yakomotse ku mafaranga uyu mwana yahabwaga n’umushinga wa Compasiyo,nyina akayafata akayasoma agacupa, Kugeza ubwo umwana ayahagarikishije,bikamubabaza kuko yabuze ayagacupa mu buryo bumworoheye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka Kagari Bwana Niyoyita Ally yagize ati'” Aho amakimbirane ari ni ayo mafaranga no kuba adashyigikiye uyu mwana ngo yige, ikibazo cyabayeho twagerageje kugikemura ubu uyu mubyeyi ari mu maboko y’inzego z’umutekano ngo akurikiranywe, turizera ko abana barakomeza kwiga bisanzwe kuko bo barabishaka”.

Uyu muyobozi yasoje asaba ababyeyi guharanira kubera abana babo urugero rwiza,babatoza gukurana imyitwarire myiza kuko umwana apfa mu iterura kandi igiti kigororwa kikiri gito.

Uyu mubyeyi avuga ko yazanye umugabo yabanje kubiganizaho umuhungu we
Bimwe mu byo yiyorosaga byarokowe bitarashya ngo bikongoke
Iki gitanda cyarokowe kitaradhya nyuma y’uko matera yo yahiye yose
Abaturanyi bihutiye kuza kuzimya
Imwe mu myenda yakuwe mu nzu itarashya
Umujinya niwo watumye uyu mubyeyi akora amarorerwa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger