AmakuruPolitiki

Musanze: Bavuga ko abarema Isoko rya Kinigi babafumbirira imirima batabishaka kubera ko nta bwiherero rigira

Bamwe mu bahinzi bakorera ubuhinzi mu mirima iri inyuma y’isoko rya Kinigi bavuga ko hari ababura aho kwiherera muri iri soko,bakitabaza imirima yabo akaba ariyo baruhukiramo bakayifumbura batabibasabye.

Ibi babikomojeho bavuga ko umwanda nk’uyu mu murima hari ubwo Uba ifumbire ariko mu gihe umuhinzi yagennye uko azawukoresha, mu gihe bitagenze gutyo bubongamira umuhinzi kuko ntaba azi ahari umwanda naho utari kugira ngo ahinge cyangwa asarure imyaka ye yigengesereye.

Umwe mu baganiriye na Teradignews.rw witwa Mbonabucya yagize ati’:” Iri soko rimsze gutera imbere ariko ntabwiherero rigira, uriremye aturutse kure ntaba azi ngo arakemurirahe ikibazo, hari ubwo atira umuntu urufunguzo ntarumuhe ntahite ajya gutira und, nawe akishakamo igisubizo akajya mu murima, ntawabarenganya kuko nkatwe nk’abahinzi biratubongamira mu gihe cyo gusarura imyaka bitewe n’umwanda urimo”.

Yakomeje agira ati'”Tekereza nawe uko wakura ibirayi mu murima bafumbiye muri ubwo buryo? Cyakoze baramutse bubakiwe ubwiherero byakosoka kuko n’abajyamo nuko baba babuze uko bagira”.

Nibishaka ukorera muri iri soko we yagaragaje ko kuba badafite ubwiherero ari ikibazo kibongamira uwariremye ndetse bikaba bishobora no gutuma umwanda urushaho kuba mwinshi ukaba wanateza indwara.

Iri soko nta bwiherero rigira bamwe bikinga mu mirima iri nyuma ya ryo

Yagize ati:” Kuba tudafite ubwiherero ni ikibazo cyane, abantu dukenera kwibohora mu buryo butandukanye ariyo mpamvu hari abo binanira bakajya hakurya mu mirima cyangwa mu mugezi wa Muhe, erega hari n’ushobora kuza mu Isoko yarwaye mu nda, ubu se yatira urufunguzo burikanya? abigenza atyo rwose!!! Ibi byonyine byateza umwanda ariyo mpamvu ubuyobozi bw’isoko cyangwa se ubwa Leta budahwema kudutekerezaho,bwanatureba icyoroshye bukadukemurira iki kibazo twacuruza dutekanye”.

Uwitwa Venant we yagize ati'” Aha ntabwo dukwiye kuhita Isoko gusa, hamaze no kuba Umujyi harasa neza cyane, ikibura ni ubwiherero kandi burya ni ikintu gikomeye ku muntu wese cyane cyane uwaremye Isoko hari cyo yabanje gushyira mu nda, nta bwiherero buhari ariko bubonetse isuku yaba nyinshi, bariya bahoze bavuga ikibazo cy’imirima yabo byakemuka, Kandi niko mbyizeye kuko tumaze gusobanuka”.

N’ubwo aba bahinzi ndetse na bamwe mubakorera muri iri soko bagaragaza izi mboganizi, hari abavuga ko n’ubwo iri soko ritarubaka ubwiherero rusange, habaye hifashishinwe inzu bwite z’abacuruzi aho ugomba gukora aruko ubanje kugaragaza ko ufite ubwiherero abakugannye bazajya bifashisha.

Jeanine unakora isuku muri iri soko yagize ati” Ikintu kitubongamira ni uko tudafite ubwiherero rusange bw’isoko ariko hari uko iki kibazo cyari cyarabaye cyorohejwe kuko buri nzu ikikije Isoko igomba kuba ifite ubwiherero, ufite agafunguzo atiza ukeneye kwibohora gutyo gutyo, yego ntihabura abaca ku ruhande ngo birwaneho mu bundi buryo ari nayo mpamvu ubwiherero bubonetse hakosoka byinshi”.

Umugezi wa Muhe nawo hari abawifashisha mu kwibohora

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi bwana Twagirimana Innocent yagaragaje ko hari igiteganwa gukorwa vuba n’ubwo cyari cyarakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati’;” Dufite poroje(Project) na SACORA bagiye kuzitwubakira,bisa n’ibyemejwe, byari byemejwe muri cya gihe cya COVID ikibazo kiza kuba COVID yakubisemo ubushobozi burabura ariko ubu turi muri gahunda yo kuzubaka bamaze kutwemerera,turacyari mu nyigo yo kureba aho zakubakwa kuko hari aho zari zisanzwe ziri hepfo Bose bakoresha ariko bari babyanze kuzisubizaho”.

Uyu muyobozi yakomeje yihanganisha abakorera muri iri soko anabasaba kwirinda umwanda wo kujya ku ruhande ahubwo bakitabaza bagenzi babo babacuruzi bakabatiza ubwiherero mu gihe ubwa rusange butaraboneka kuko ntawakwanga gufasha mu genzi we mu ndanga gaciro zacu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger