Amakuru ashushyeImikino

Mugiraneza Jean Baptiste Migi yafashije APR FC gutsindira Mukura VS i Huye

Ikipe ya APR FC ibifashijwemo na Kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Migi, ibashije gukura amanota atatu kuri Stade mpuzamahanga ya Huye nyuma yo kuhatsindira ikipe ya Mukura VS ibitego 2-1.

Ni mu mukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona utari wakinwe ku gihe bitewe n’uko amakipe yombi yari afite abakinnyi mu kipe y’igihugu Amavubi yiteguraga umukino wa Cote d’Ivoire.

Abasore ba Mukura VS bakiniraga imbere y’abafana babo batangiye umukino bahererekanya neza, gusa nyuma y’iminota 15 y’umukino APR FC na yo itangira kugaruka mu mukino.

Hakizimana Muhadjiri yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku munota wa 18 w’umukino, nyuma yo kwihererwa umupira na ba myugariro b’iyi kipe y’i Huye.

Ikipe ya Mukura VS yagerageje gukora iyo bwabaga ngo yishyure iki gitego, gusa kumenera mu bwugarizi bwa APR FC biyibera ikibazo kugeza iminota 45 y’igice cya mbere irangiye. Iyi kipe y’umutoza Haringingo Francis yagorwaga ahanini no kumenera mu rukuta rwa APR FC rwari rugizwe na Kapiteni Migi cyo kimwe na Ally Niyonzima.

Igice cya kabiri cy’umukino cyatangiranye ingufu ku mpande zombi, cyane ku ruhande rwa APR FC yashakaga kurinda igitego yari yatsinze hakiri kare.

Byabaye ngombwa ko Haringingo Francis akora impinduka, avana mu kibuga Ndayishimiye Christophe yinjiza Biramahire Abeddy. Iyi mpinduka yafashije cyane ikipe ya Mukura kuko yahise itangira kurusha APR FC.

Sibomana Patrick Pappy wakiniraga Mukura VS umukino wa mbere yayifashije kwishyura igitego yari yatsinzwe ku munota wa 67 w’umukino, ku mupira mwiza yari acomekewe na Biramahire Abeddy.

Iki gitego cyongeye gukangura APR FC, itangira kugerageza gukina ishaka icya kabiri ari na ko Mukura na yo ikina ishaka icy’insinzi.

APR FC yabonye igitego cy’insinzi ku munota wa 89 w’umukino ibifashijwemo na Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi. Ni ku mupira waturutse kuri koruneri yari itewe na Hakizimana Muhadjiri birangira Mukura inaniwe gukiza izamu ryayo. Uyu mupira waje kugera kuri Migi bangira awushyize mu izamu n’igituza.

Gutsinda Mukura VS byafashije APR FC gukomeza kuyobora shampiyona n’amanota 51, mu gihe Mukura yagumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 44. Irayanganya na Rayon Sports ya kabiri izakina na Kiyovu SC ku munsi w’ejo.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger