AmakuruAmakuru ashushyeUbukungu

Sena y’u Rwanda yanenze imwe mu mikorere y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro

Sena ivuga ko imikirere y’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro,Rwanda Revenue Authority (RAA) itanoze bitewe n’uburyo bukurikizwa mu gukusanya imisoro y’imbere mu gihugu.

Hemezwa ko iyi mikorere itanoze, iba intandaro yo kuzimira kwa hato na hato kw’imisoro yakusanyijwe mu buryo butandukanye nyamara yagombaga kwinjira mu isanduku ya Leta.

Komisiyo y’Ubukungu n’Imari muri Sena y’u Rwanda yahamagaje Rwanda Revenue Authority ku wa kabiri tariki 26 Werurwe 2019, mu bitabye bahagarariye icyo kigo bakaba barimo Aimable Kayigi Habiyambere, komiseri ushinzwe imisoro y’imbere mu gihugu.

Impamvu nyamukuru bagombaga gusobanura ni ijyanye n’ingamba bafite mu kongera imisoro, kongera abasora no kunoza uburyo bw’imitangire y’imisoro, no gukumira abayinyereza.

Muri ibyo biganiro, abasenateri bagaragaje ko hari ikibazo cy’ubusumbane mu kwaka imisoro, hagati y’abasora.

Nk’urugero ni aho abasenateri banenze uburyo umuturage uzanye itungo mu isoko asoreshwa mu gihe nyamara ataranagurisha iryo tungo.

Evariste Bizimana yagize ati “Ni gute umuturage asorera ihene akiyinjiza mu isoko?
None se bigenda bite aramutse atayigurishije kandi yayisoreye? Ibyo bintu birimo gukorwa n’uturere, kugira gusa ngo bongere imisoro yinjizwa mwabikuye he?”

Usibye amatungo, hari aho byagaragaye hirya no hino ku masoko basoresha n’imyaka ikigera mu isoko, bigatuma bamwe mu bashoye iyo myaka bakomeza kuyikorera ku mutwe kugira ngo batabitereka hasi mu isoko bagasoreshwa kandi bataragurisha.

Abari bahagarariye Rwanda Revenue Authority basobanuye ko mu mwaka ushize ari bwo hagiyeho ayo mabwiriza asaba uturere kongera ahantu haturuka imisoro. Aho ni ho uturere twahereye dusoresha abaturage bazana ibicuruzwa byabo mu isoko.
Hari andi makuru avuga ko iyo myanzuro iba yemejwe n’abagize Inama Njyanama y’Akarere.

Naho ku kibazo cyo gusorera ubutaka, abasenateri banenze uburyo mu cyaro bishyura 1% by’agaciro k’ubutaka, ibyo bikaba ari na ko bikorwa mu mijyi nka Kigali.
Senateri Bizimana ati “Ni gute wumva ko umubyeyi uri i Rusizi yishyura amafaranga angana n’ay’undi muntu ufite ubutaka muri Kigali?”

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro cyasobanuye ko amabwiriza yari yatanzwe mbere yo kwishyuza ibicuruzwa bizanywe mu isoko yakuweho. Icyakora abasenateri bagaragaje ko bitacitse ndetse ko hamwe na hamwe bigikorwa, bifashishije amakuru bavanye aho basuye hatandukanye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger