AmakuruPolitiki

Mu rubanza rw’umunyamakuru wa Flash, abayobozi barashinjwa guhisha ibimenyetso bigize icyaha

Umunyamakuru wa Flash FM wakurikiranye iburanisha ry’urubanza rwa mbere hagati ya mugenzi we bivugwa ko yakubiswe n’Umukuru w’Umudugudu, umushinjacyaha yavuze ko Komanda wa Polisi mu Murenge wa Karangazi yafotoye uruhande umunyamakuru atakubiswe hanyuma akemeza ko uriya munyamakuru yirambitse hasi nk’uwakubiswe kandi atari byo.

Ruriya rubanza rwatangiye ahagana saa 10:35 rubera mu Cyumba cy’urukiko rw’ibanze rwa Karangazi muri Nyagatare.

Perezida w’Inteko iburanisha yatangiye asoma imyirondoro y’ababurana.

Umukuru w’umudugudu Kalisa Sam n’undi musore witwa Mutsinzi Steven batuye mu Mudugudu wa Rubona , Akagali Rwisirabo mu murenge wa Karangazi mu karere ka Nyagare.

Abaregwa bakurikiranweho Icyaha cyo gukubita no kugukomeretsa ku bushake umunyamakuru wa Flash FM ishami rya Nyagatare witwa  Ntirenganya Charles.

Umushinjacyaha yatangiye asoma uko ikirego cye giteye

Yavuze  ko abanyamakuru babiri Ntirenganya Charles na Mukunzi Fidel bakigera kuri bariyeri yari ibangamiye abaturage bagiye kureba Umukuru w’umudugudu wa Rubona kumubaza ku iby’iki kibazo cy’abaturage bavugaga ko bakumirwa kujya kuvoma.

Bakimugeraho bamweretse ibyangombwa arangije anabasaba kumwereka urupapuro rw’inzira.

Umushinjacyaha witwa  Jean Louis Bimenyimana yavuze ko Umukuru w’Umudugudu yahamagaye Komanda wa Station ya Karangazi witwa CIP Ildephonse Niyonsaba  amubwira ko hari abantu ‘biyita abanyamakuru’ bari kumwe nawe, hanyuma ngo Komanda ategeka ko bamubajyanira.

Bakigera mu nzira ntibumvika ku nzira banyuramo nuko Kalisa Sam akubita inkoni umunyamakuru Ntirenganya Charles , mugenzi we(undi muturage) witwa  Mutsinzi Steven nawe aboneraho kumukubita indi.

Umushinjacyaha avuga ko Komanda wa Polisi yageze aho ibyo byabereye aho gufata ifoto yerekana aho Ntirenganya yakubiswe, ahitamo gufata iyo ku rundi ruhande rutakubiswe.

Yavuze ko Komanda CIP Niyonsaba Ildephonse yafotoye ruriya ruhande Ntirenganya atakubiswemo kugira ngo agaragaze  ko atakubiswe.

Ngo yahise(Komanda)  asaba Charles Ntirenganya  kujya kwa muganga, hanyuma CIP Niyonsaba akomezanya na Mudugudu.

Ikindi cyagaragaye mu rukiko kuri uyu wa mbere nk’uko tubikesha umunyamakuru wa Flash wari uri mu rukiko ngo ni uko ibyemezo by’ibyavuye mu bipimo by’abaganga basuzumye Ntirenganya byagaragayemo kuvuguruzanya.

Ubwo muganga wafashe ibimenyetso bya mbere witwa Jean Claude Twizeyimana yabazwaga mu bushinjacyaha(uyu akaba asanzwe akora ku kigo nderabuzima cya Karangazi)  yahakanye ko uyu munyamakuru yakubiswe ariko amuha imiti, akanamutera inshinge.

Indi raporo yatanzwe na muganga ( Doctor) wo ku bitaro bikuru bya Nyagatare we yagaragaje ko umunyamakuru Ntirenganya Charles yakubiswe inkoni kuko yari afite ikibyimba n’ububabare.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko mu majwi umunyamakuru Ntirenganya yafatishije icyuma bita ‘recorder’ mu ibanga ubwo yari muri kariya kazi yaje no gukubitirwamo nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, humvikanamo amagambo agira ati:  “Najyaga numva ngo abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakubita abaturage none ndabibonye”, arongera ati  “ Murankubise!”, Mudugudu ati  “Yego ahubwo turakongera!”

Umushinjacyaha avuga ko hari amafoto yafashwe n’ubugenzacyaha agaragaza ibikomere n’inguma byari mu gatuza ka Ntirenganya Charles.

Nyuma yo gutanga izo mpamvu, Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe iminsi 30 kuko barekuwe ‘basibanganya ibimenyetso.’

Mudugudu Kalisa yatanze Komanda CIP Niyonsaba ho umutangabuhamya umushinjura…

Umukuru w’umudugudu wa Rubona Bwana Kalisa Sam yabwiye urukiko ko atemera ibyo aregwa, akabishingira  ku batangabuhamya bagaragaje ko ‘batabonye akubitwa’ barimo Komanda wa Polisi wabihakanye.

Undi yatanze ho umutangabuhamya ni wa muganga twavuze haruguru wasuzumye Ntirenganya ku ikubitiro ariko raporo ye ikaba idahura n’iyo ku bitaro bikuru bya Nyagatare nk’uko ubushinjacyaha bwabibwiye urukiko.

Mutsinzi Steven ureganwa n’umukuru w’umudugudu nawe yahakanye ibyo aregwa avuga ko Ntirenganya Charles amubeshyera kuko nta cyemeza ko yamukubise.

Umwunganizi avuga ko nta kigaragaza ko aba banyamakuru ari ub’umwuga kuko nta makarita bari bafite ariko ngo umwe muri bo yari ayifite.

Arasaba ko urukiko rwababuranisha nk’abatari abanyamakuru kuko ari abakorerabushake.

Umwuganizi w’abaregwa  Me Mukwiza Fidel avuga ko Komanda yabatumyeho( gutumaho ngo bamuzanire bariya banyamakuru) kubera batari bafite ibyangombwa.

Avuga ko Kalisa Sam yari afite inkoni  kubera ko  yari avuye mu nka kuko ari umworozi.

Ikindi ngo ni uko kuba muganga yarahaye Ntirenganya Charles imiti byatewe n’uko we yivugiye ko ababara kandi ko yagombaga kumufasha nk’uko nyirubwite abivuga. Ayo majwi yafashwe si aya Kalisa ahubwo yakuwe ahandi.

Yasabye ko abo yunganira barekurwa bagakurikiranwa bari hanze. Ngo ntibabona uko batoroka ubutabera.

Mayor w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian yagaragajwe nk’uwabangamiye iperereza.

Umunyamakuru Ntirenganya Charles yabwiye Urukiko  ko Mayor w’Akarere ka Nyagatare Bwana Mushabe David Claudian yateye ubwoba abatangabuhamya kuko ubwo yahitaga agaragaza ko umunyamakuru atakubiswe, bigatangarizwa kuri Twitter abari butange ubuhamya bwari bufashe ubugenzacyaha bagize ubwoba bwo kuba bavuguruza umuyobozi nka Meya.

Ngo bivuze ko abatangabuhamya barimo abaturage, Komanda na Muganga babajijwe batari kuvuguruza ibyo Mayor yari amaze gutangaza by’uko  atakubiswe.

Ubwo yari agifite ijambo, Charles Ntirenganya yavuze ko afite ibimenyetso by’uko hari urubuga rwa WhatsApp ruhuriraho abayobozi barimo n’umwe mu bayobozi b’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza aho baganiraga bamuvugaho bibaza uwo ari we, akemeza ko bishoboka cyane ko ari ho bemeranyije ko batagomba kuvuguruza Meya.

Ikindi kandi yemeza ni uko muri ruriya rubuga rwitwa Rwisirabo Development rurimo na Komanda wa Station ya Polisi ya Karangazi CIP Ildephonse Niyonsaba.

Yavuze ko kuri urwo rubuga harimo abantu bari batangiye gushishikariza abandi gukora igisa n’imyagaragambyo ariko visi-meya abasaba kubireka.

Umukuru w’umudugudu wa Rubona Bwana Kalisa Sam yamubajije uko azi ibyavugiwe kuri urwo rubuga kandi atarubaho  undi amusubiza ko ibyo ari ibimenyetso azereka urukiko nirubicyenera.

Perezida w’Inteko iburanisha  nawe yavuze ko nibakenera ibi bimenyetso bazabyaka Ntirenganya.

Umunyamakuru Ntirenganya Charles yarangije yishinganisha.

Perezida w’urukiko yavuze ko bagiye kubisuzuma.

Umwanzuro  ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzatangazwa Talika ya 3 Kanama 2021 saa tatu z’amanywa


Yanditwe na Didier Maladonna

Twitter
WhatsApp
FbMessenger