AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Mu mafoto:Riderman yongeye kugaragaza ko ari Umwami mu guhirirwa n’ibitaramo yiteguriye

Mu gihe abenshi bari mu marira mu minsi yashize bitewe nuko ibitaramo byabo byagenze nabi  bityo nyuma abenshi bagatangira kugira impungenge bibaza byinshi no ku gitaramo Riderman yari afite ku mugoroba washize wa Noheli cyo kumurika Album ye ya 8 Mixtape yise “Uburyohe”’ izo mpungenge zaje gushira  kuko we siko byaje kugenda ahubwo yongeye kwerekana ko ari umwami wo gukora ibitaramo yiteguriye we ku giti cye maze bikamuhira bitewe n’umubare uba wabyitabiriye udasanzwe .

abari baje kwirebera igitaramo cya Riderman bari urujya nuruza

nk’ibisanzwe bimenyerewe Petit Stade yakubise iruzura
Jay C umuraperi Riderman yavuze ko ariwe wakoze cyane muri uno mwaka nawe yarahari
uyu we byamurenze amera nkuri guhimbaza
umugore wa Riderman  hamwe na Muyoboke nabo ntibatanzwe

Riderman akigera ku rubyiniro abenshi bahise buzura ibinezaneza bitewe nuko yarategerejwe n’abenshi bityo bihita binagaragariza abaraho ko habonetse igihe kinini gihagije cyo gutegura igitaramo aho ahanini urebeye ku isuku yahagaragaye ndetse buri kimwe ubona cyashyizwe mu mwanya wacyo tutibagiwe n’abantu bakubise buzuye kandi mu marembo bigaragara ko bakiri kuza wahitaga wemeza ko Riderman ari umunyamateka muri muzika y’u Rwanda.

Riderman acyigera ku rubyiniro agirango yaraturutse mu ijuru kuko yacyiriwe nka malayika uje ku isi

Twabibutsa ko ariwe wenyine mu bahanzi nyarwanda ukoze igitaramo ku nshuro ya 8 muri Petite stade abantu bakitabira cyane kandi ukabona ko  umubare w’abamushyigikira ugenda urushaho kwiyongera mu gihe Jay Polly waheruka kuhategurira igitaramo yatashye amarama masa yabuze abantu.

Ku bw’urukumbuzi rwinshi umuraperi P Fla aherekejwe na Kind Moon yageze kurubyiniro abantu bose barahaguruka baramusanganira kubera urukumbuzi bari bamufitiye.

 

Umuhanzikazi Marina arikumwe na Khalifan yageze kurubyiniro akora amateka nk’ibisanzwe acugusaga ikibuno n’igituza bivana benshi mu byabo

King james nawe yaje gutera ingabo mu bitugu Riderman
Edouce softman nyuma y’igihe kinini adataramira abakunzi be nawe yarahari

Ni ku nshuro ya munani Riderman yamuritse Album ye akaba yashyigikiwe n’abahanzi barimo King James,P Fla,ctive Group,Fireman,Marina,Edouce,Mico The Best,Gabiro Guitar,Danny Nanone na Khalifani,Queen cha n’abandi benshi.

uyu mwana w’umukobwa yahawe umwanya wo kugaragaza impano afite mu kuririmba,ahabwa impundu n’amashyi bitagira ingano biba akarusho noneho ubwo yemezaga ko ariwe mufana ukomeye wa Riderman.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger