AmakuruImyidagaduro

Mu mafoto uko byari byifashe mu gitaramo cyo gususurutsa abitabiriye Tour du Rwanda

Ku wa 28 Gashyantare 2019 ubwo agace ka gatanu ka Tour du Rwanda kasorezwaga I Musanze nyuma yaho hakurikiyeho n’ ibindi birori byahawe izina rya Tour Du Rwanda Concert  byarimo abahanzi bakomeye nka Butera Knowless, Riderman, Social Mula, Dream Boys, Marina, Igor Mabano na Sintex.

I Musanze iki gitaramo cyakurikiye agace ka 5 k’isiganwa ry’amagare rizeguruka igihugu Tour du Rwanda cyitabiriwe kuburyo bukomeye cyane n’ abantu batandukanye  barimo Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ‘Peter Vrooman’, Guverineri w’ intara y’ Amajyaruguru ‘Gatabazi Jean Marie Vianney’ na Mayor w’ akarere ka Musanze.

Igitaramo cyatangiye ku isaha ya saa kumi n’ imwe z’ umugoroba Dj Bissosso abanza kuvanga imiziki ari nako aba Mc barimo Phil Peter na Kate Gustave basusurutsa abantu.

Abahanzi batangira kuririmba habanje  abahanzi  b’i Musanze nyuma yaho hajyaho umuhanzi Sintex nawe uri kwigaragaza neza muri iyi minsi , Igor Mabano nawe aririmba zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe.

Igor Mabano yavuye ku rubyiniro hajyaho ‘Marina’ we yatangaje abantu mu mbyino ze zidasanzwe akajya azana abasore ku rubyiniro ngo bamubyinishe nyuma akurwa kurubyiniro atarangije bitewe nibyo yakoraga bamwe bavuga ko byari biteye isoni.

Social Mula niwe wakurikiyeho  aririmba indirimbo ze zagiye zimenyekana harimo ‘ Abanyakigali’,’Indunduro’, ‘Amahitamo’ n’ izindi. Dream Boys nibo bakurikiyeho bo baza ku rubyiniro barikumwe n’ ababyinnyi babo babafashaga kubyina.

Umuraperi Riderman yasanze iri tsinda ku rubyiniro baririmbana indirimbo bakoranye bayisoje agumaho nawe aririmba ubwo igitaramo cyari kigeze ku isaha  ya saa tatu n’ iminota ishyira saa yine, Riderman yeretswe urkundo rukomeye n’abanyamusanze bamufashaga kurapa indirimbo ze.

Butera Knowless niwe muhanzi waririmbye bwa nyuma. Akigera ku rubyiniro bamwe mu bafana be bacanye ibishashi byo kumuha ikaze mubafana ba Knowless harimo abari bavuye i Kigali.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol, wari n’umwanya wo gupima ku buntu virusi itera sida n’izindi ndwara, hakanatangwa inyigisho zitandukanye zifasha abaturage kubungabunga ubuzima bwabo.

Ikindi gitaramo nk’iki kizabera mu Mujyi wa Kigali ku  wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2019, habura umunsi umwe ngo Tour du Rwanda 2019 isozwe.

Phil Peter na Kate Gustave nibo bayoboye igitaramo
Guverineri Gatabazi na Ambasaderi w’ Amerika mu Rwanda bari bitabiriye iki gitaramo
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda Peter Vrooman wari muri iki gitaramo yaganirije Abanyamusanze mu Kinyarwanda
Sintex niwe wabanje k’urubyiniro
Igor Mabano
Marina yatunguye abanya-Musanze cyane
Rwarutabura utajya yiburira mu bitaramo nkibi nawe yasanze Marina ku rubyiniro barabyinana karahava

Knowless yishimiwe n’abafana be i Musanze
Knowless niwe waririmbye bwa nyuma
Marina yatunguye abanyamusanze mu mubyiniriye
Dream boys ku rubyiniro

Social Mula nawe yishimiwe cyane
Umuraperi Riderman
Riderman yageze aho akuramo ingofero

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger