Imyidagaduro

Mu mafoto , reba uko Mutoni Fiona yakoranye umwiherero n’abagenzi be muri Miss Afurika

Fiona Mutoni Naringwa wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2015 ari mu bakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahatanira ikamba rya Miss Africa 2017 mu Mujyi wa Calabar muri Nigeria.

Muri iri rushanwa ibihugu byatumiwe  n’u Rwanda, Gabon, Mali, Nigeria, Burkina-Faso, Morocco, Algeria, Tunisia, South Africa, Sudan, Uganda, Tanzania n’ibindi bigera kuri 15.

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli , ubu ari kubarizwa i Calabar aho agomba guhatana n’abakobwa 27. Ba Nyampinga bageze ahari kubera irushanwa ku itariki ya 10 na 11 Ukuboza. Iri rushanwa rya Miss Africa ryahise ritangira , kwikubitiro aba bakobwa bakoze ibikorwa by’isuku dore ko ubu hacumbitse muri hoteli yitwa Tinap Resorthariya muri Nigeriya.

 

Bakoze imirimo y’isuku maze batema ibihuru
Bishimanye n’abana bo muri ako gace
Abakobwa bacishagamo bakabyina
Muhagarare neza tubafotore , Abanyamakuru ntibacitswe

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger