AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Mu kwizihiza isabukuru y’umuvandimwe we muto Kiss Daniel yamuhaye impano yakataraboneka

Anidugbe Mofoluwato Uthman umuvandimwe muto w’umuhanzi ukomoka muri Nigeria Kiss Daniel ukunzwe na batari bake kuri uyu mugabane wa Afurika ndetse no mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ubwo uyu murumuna we yizihizaga isabukuru y’amavuko yaje kumuha impano ya kataraboneka kuri uyu munsi we w’ibyishimo twaraye dushoje w’itariki 17 werurwe 2018.

iyi Mpano ya kataraboneka Kiss Daniel yahaye murumuna we ntayindi ni imodoka yo mu bwoko bwa Chevrolet Camaro.

https://instagram.com/p/BgaNF8kBWSd/?utm_source=ig_embed

Nyuma yo kwakira impano umuvandimwe wa Kiss mu kuyishimira abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yashimiye umuvandimwe we mukuru ndetse anamugaragariza urukundo amukunda aho yagize ati:” urakoze muvandimwe Kiss Daniel ku bw’impano yakataraboneka wampaye ntabindi byinshi mfite byo kuvuga……Ndagukunda cyane birenze.”

https://instagram.com/p/Bga1vX4BZph/?utm_source=ig_embed

Kiss Daniel nawe wari wabanje guca ku mbuga ze nkoranyambaga amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko sibyo gus yaboneyeho nawe ku mubwira ko amukunda cyane aho yagize ati:”Ubuzima bwajye,ibyishimo byajye,imbaraga zajye isabukuru muvandimwe muto Uthman ni byagaciro gakomeye kuba ejo utarantegushye ahubwo tukagirana ibihe byiza byuzuye umunezero,uyumunsi uraza kuba mwiza ndagukunda cyane cyane ……murumuna wajye sinshobora gutuza kuko wakuze uyumunsi!”

uyu musore umwe mu bahanzi bakunze gusangira amafaranga ye n’umuryango we kenshi cyane uyu mwaka wa 2018 nabibutsako ari umwe mu myaka yatangiye neza dore ko ariwo mwaka yamuritsemo Labek yiwe nshya yise Flyboy Inc.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger