AmakuruAmakuru ashushyeImyidagaduro

Mu gitaramo cya mbere cy’umwaka wa 2018,Alikiba na Sheebah bishimiwe bidasanzwe(Amafoto)

Ku mugoroba wo ku  Itariki ya 1 Mutarama 2018 I Kigali muri parking ya stade  amahoro I Remera nibwo habaye igitaramo ngarukamwaka cya East African Party aho kuri iyi nshuro noneho bataramiwe n’abahanzi bakomeye muri kano karere k’Afurika  y’iburasirazuba aribo Alikiba ukunda kwiyita King Kiba ukomoka mu gihugu cya Tanzania hamwe na Sheebah Karungi ukomoka muri Uganda.

abantu bari bitabiriye cyane

Mu mubare mwinshi wari witabiriye igitaramo cya East Afrivan Party cyabaga ku nshuro yayo ya 10,wabonaga akanyamuneza ndetse n’umunezero ari wose kuko bari bategerezanyije n’igishyika cyinshi kubona by’umwihariko umuhanzi Alikiba abataramira  ku nshuro yiwe ya mbere hano mu Rwanda ndetse anabafasha gutangira umwaka wa 2018 banezerewe bidasanzwe.

Ubwo abakunzi benshi b’umuziki bakomezaga kuza dore ko abenshi wabonaga ko arinabwo babyutse ariko kubera urukundo bafitiye Abahanzi baraye ba bataramiye mu ijoro ryahise umunaniro bararanye ntubabuze  kuza, nibwo ku rubyiniro bwa mbere habanjeho umuraperi P fla warugaragaye ku nshuro yiwe ya kabiri ataramira abakunzi be  nyuma yo kuva  muri gereza aha akaba yaraherekejwe nk’ibisanzwe na Cand Moon  nundi musore aho yaririmbye indrimbo 2 mu buryo bwa Play Back nyuma asoza ahishura ko we nabo barikumwe bashinze itsinda acyiva ku rubyiniro hahise hakurikiraho Yvan Buravan waje ariwe wa mbere mu baririmbye Live akaba yatangiriye ku ndirimbo This is Love.

Umuhanzi wa gatatu nyuma ya Yvan Buravan yari Riderman, nkuko twamaze kubimenyera utajya  upfa kwiburira ugereranyije n’abandi bari babanje yinjiye ku rubyiniro aririmba indirimbo yise Kadage abaraho barahaguruka barambyina bidasanzwe maze acyivaho hahita haza umuhanzi Bruce Melody waje abafatirana mu bushyuhe mugenzi we yarabasizemo maze nawe batangira babyinana indirimbo ye yakunzwe mu myaka yatambutse yitwa Uzandabure, ubwo rero yakomezaga kuririmba yageze aho atumira Jay C ku rubyiniro maze baririmbana indirimbo bafitanye ikunzwe cyane muri ino minsi yitwa Am Back maze noneho sukujya mu bicu barasimbuka bidasanzwe.

Itsinda rya Tough Gang ryari ryaratandukanye  ariko mu minsi mike yashize abari barigize  bagatangaza ko  ryasubiranye,igihe cyageze uko bose ari bane basesekara ku rubyiniro mu ndirimbo yabo Amaganya yakunzwe cyane mu myaka yahise nyuma buri umwe mubagize Tough Gang aza guhabwa umwanya aririmba indirimbo ze ariko biza kugaragara ko abakunzi babo batabishimiye cyane nk’uko byari byitezwe mbere y’uko igitaramo gitangira,igihe cyaje kugera abahanzi bo mu Rwanda bose bavuyeho Sheebah Karungi mu myambarire idasanzwe asesekara ku rubyiniro aherekejwe n’umubyinnyi umwe maze su gutigisa ikibuno karahava abenshi batangira kuryoherwa muri ako kanya nubwo yaririmbye mu buryo bwa Play Back ariko ntibyatumye atishimirwa cyane bitewe n’udushya yakomezaga kugenda aha abari baraho.

Igihe cyaje kugera uwo abenshi bari bategereje ariwe Alikiba dore ko arinabwo bwa mbere yaragiye gutaramira mu Rwanda maze yinjira ku rubyiniro yambaye umwambaro wa Costume aririmba indirimbo abenshi bamumenyeho yitwa Cinderella  akurikizaho n’izindi nyinshi nka Usiniseme,Kajianda.bigezemo hagati yaje gutumira ku rubyiniro Umuhanzi Ommy Dimpoz waje amuherekeje maze aririmba indirimbo imwe maze ahita amusubiza urubyiniro arinabwo yasozaga mu ndirimbo nka Aje na Seduce Me ikunzwe cyane muri ino minsi,iki gitaramo cya mbere muri uno mwaka wa 2018 nababwira ko cyiri mu byagaragayemo udushya twinshi aho muritwo aricyo cyonyine mu Rwanda cyayobowe n’abashyushyarugamba benshi dore ko bari bane aribo Mc Tino,Kate Gustave,Ange ndetse na Tidjara Kabendera.

Amafoto: Eachamps

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger