AmakuruImyidagaduro

Miss Rwanda 2020: Habaye impinduka mu bakemurampaka

Habaye impinduka mu bagize akanama nkemurampaka mu ijonjora ryo gushaka abakobwa bahagararira umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2020 maze Mike Karangwa ntiyagarukamo mu gihe yari mu bakemuramapaka bamaze kunyura mu ntara 4 z’igihugu.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Mutarama 2020, amajonjora y’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 yakomereje mu Mujyi wa Kigali i Remera kuri Hill Top Hotel ari naho ari busorezwe hakemenyekana abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali nyuma yo kuzenguruka intara zose z’igihugu.

Abakemurampaka ni Miss Mutesi Jolly, Evelyne Umurerwa na Higiro Pierre wasimbuye Mike Karangwa wagize ikibazo cy’uburwayi.

Ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019 ni bwo urugendo rwo gushaka umukobwa uzaba Miss Rwanda 2020 rwatangiriye i Rubavu mu ntara y’uburengerazuba hakorwa ijonjora ry’ibanze mu gushaka abagomba guhagararira iyi ntara.

Nyuma y’imyaka 2 Mike Karangwa atagaragara mu bakemurampaka ba Miss Rwanda, yari yongeye gusubiramo, yagize uruhare mu gutoranya abakobwa bahagarariye Uburengerazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo n’Uburasirazuba muri Miss Rwanda 2020.

Umurerwa Evelyne amaze imyaka 20 mu mwuga w’itangazamakuru, ari mu batoye ba Nyampinga muri SFB mu gihe Mike Karangwa na we afite ubunararibonye bw’imyaka 12 mu bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza.

Dr. Jean Pierre Higiro, ni  umuganga mu bitaro bya Nyamata ndetse niwe wari umukemurampaka mu guha amanota abakobwa bahataniraga ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda 2019, ku nsanganyamatsiko igira iti ‘Ubwiza bufite intego’ ubwo bari muri Boot Camp i Nyamata.

Uretse kuba ari umuganga, ari no mu bateguye irushanwa rya Miss Campus mu 2005 muri Kaminuza y’ u Rwanda. Ni mu gihe Jolly Mutesi yabaye Miss Rwanda mu  Rwanda mu 2016 ndetse ari mu bagize uruhare mu itangiza ry’amarushanwa y’ubwiza nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi.

Mike Karangwa ni umwe mu bafite ubunararibonye mu gukemura impaka mu marushanwa y’ubwiza uhereye mu 2009 ubwo icyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda cyatoraga Nyampinga.

Mu mujyi wa Kigali hari hiyandikishije abakobwa 134, abageze aho ijonjora rirabera ni 45 mu gihe abujuje ibisabwa nk’uburebure n’ibiro ari 31. Aba 31 ni bo baranyura imbere y’abagize akanama nkemurampaka babazwe ibibazo bitandukanye mu rurimi buri mukobwa yifuza.

Igikorwa cya Miss Rwanda kizasozwa tariki 22 Gashyantare 2020 aribwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 asimbuye Nimwiza Meghan ufite irya 2019.

Umurerwa Evelyne, Dr Higiro Pierre na Mutesi Jolly bagize akanama nkemurampaka
Dr. Higiro Pierre wasimbuye Mike Karangwa
Mutesi Jolly uherutse no kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza
Umurerwa Evelyne amaze imyaka 20 mu mwuga w’itangazamakuru, ari mu batoye ba Nyampinga muri SFB mu gihe Mike Karangwa na we afite ubunararibonye bw’imyaka 12 mu bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza.
Irushanwa ryatangiye Mike Karangwa ari mu bakemurampaka

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger