AmakuruImyidagaduro

Miss Nimwiza Meghan yamaganye ibyavuzwe ko yaba yaratanze amafaranga ngo abe MissRwanda2019

Nyuma yo kwegukana ikamba  rya Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan yavuzweho byinshi, birimo gukoresha icyongereza cyane kurusha ikinyarwanda kandi imishinga yateguye ari iya abanyarwanda ndetse no kuba ngo umuryango we waba waratanze amafaranga ngo abe Miss Rwanda 2019.

Mu kiganiro Sunday Night, uyu mukobwa ufite ikamba rya Miss Rwanda 2019, yabajijwe kubyavuzwe ko umuryango we waba waratanze amafaranga kugirango uyu mukobwa abe Miss yabihakanye yivuye inyuma anabuza abandi bakobwa babashaka kuzakoresha ayo mayeri kuko abategura irushanwa batemera amafaranga aciye muri ubwo buryo.

Ati “ Ibyo ntibibaho , niba hari nuri gutekereza ko azabikora ntabwo bizamukundira, ayo mafaranga ye yayakoresha ibindi cyangwa akazayashakamo abafana n’ibindi nk’ibyo”

Kubijyanye no kuba Miss Nimwiza Meghan akoresha icyongereza gusa mukuvuga umushinga we yavuze ko biterwa naho yize ngo babakubitiraga kuvuga icyongereza ngo ikinyarwanda kukivuga byafatwaga nk’ikosa mubigo yizemo gusa ngo ari kugerageza kwimenyereza gukoresha ururimi rumwe igihe avuga.

“Nkeka ko kuba nkoresha icyongereza kenshi ahani biterwa no ku ishuri , batubuzaga kuvuga ikinyarwanda , wagera no murugo bakagushishikariza kuvuga cya cyongereza ngo batazaguhana, gusa ubu ndikugerageza kwimenyereza kuvuga ururimi rumwe igihe mvuga kibe ikinyarwanda gusa cyangwa icyongereza gusa.”

Miss Nimwiza Meghan avuga ko amahirwe yihaga yo kwegukana iri kamba yari make gusa ngo yumvaga aho yaviramo hose yaba anyuzwe bitewe n’icyizere gicye yari yifitiye agendeye kubo bari bahatanye gusa akavuga ko ariko ateye yiha amahirwe macye kugirango azabashe kwakira ibibi byose byamubaho.

Miss Meghan Nimwiza w’imyaka 20 kubijyanye n’urukundo byo yavuze ko ntamukunzi afite atanabiteganya muri iki gihe gusa ngo umusore abona yamubera umukunzi mwiza ari umusore ukunda gusenga kandi wubaha Imana.

Miss Nimwiza Meghan niwe mukobwa wegukanye ikamba rya Miss Rwanda wenyine  wiyamamarije mu Mujyi wa Kigali wabashije kwegukana ikamba rya Miss Rwanda.

Muba mubanjirije barimo Miss Bahati Grace watowe mu 2009 na Mutesi Kayibanda Aurore wa mu 2012 bose baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, Miss Akiwacu Colombe wambitswe ikamba mu 2014 yiyamamarije mu Burasirazuba, Miss Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015 yiyamamarije i Musanze mu Majyaruguru, Miss Mutesi Jolly, Miss Iradukunda Elsa na Miss Iradukunda Liliane batowe mu 2016, 2017 na 2018 bose batorewe i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Miss Nimwiza Meghan n’umuryango we ubwo yari amaze guhabwa ikamba rya Miss Rwanda 2019

Miss Nimwiza Meghan azitabira irushanwa rya Miss World rizabera muri Thailand

Twitter
WhatsApp
FbMessenger