Amakuru ashushyeImyidagaduro

Miss Heritage 2018:Dushimimana Lydia yinjiye mu bazahatanira amarushanwa akomeye muri Afurika

Dushimimana Lydia wari mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018 maze akaza kwegukana ikamba rya  Nyampinga w’Umurage n’Umuco muri Miss Rwanda ya 2018, kuri ubu yatumiwe kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage Universe 2018 azahuriza hamwe abakobwa barenga 80.

Iri rushanwa rya Miss Heritage Universe rijya gusa neza ni ryitwaga Miss Heritage Global  ryaberaga muri Afurika y’Epfo ndetse na Zimbabwe gusa ngo ryaje kuzamo ibibazo nyuma y’uko  abariteguraga baje kugirana ukutumvikana maze umwe ajya gutangiza irye.

Miss Heritage Universe ya 2018, izabera mu Mujyi wa Kampala muri Uganda mu Ukwakira muri uyu mwaka. Dushimimana Lydia w’imyaka 19 ni we uzaserukira u Rwanda akaba ngo yaratumiwe biciye muri kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up ari nayo yari isanzwe yohereza umukobwa muri Miss Heritage Global.

Uganda yatoranyijwe nk’igihugu kigomba kwakira iri rushanwa byagizwemo uruhare rukomeye n’umugabo witwa Ronnie Nsubuga, Umuyobozi wa Crystal Models Africa isanzwe itegura ibikorwa byo guteza imbere abanyamideli.

Iri rushanwa rushanwa ngo rizamara ibyumweru bibiri biteganyijwe ko rizategurwa ku bufatanye na Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Uganda, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukerarugendo, Umujyi wa Kampala ndetse n’Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage wa Uganda.

Twabibutsa ko aya marushanwa ubwo yitwaga Miss Heritage Global ubwo yabaga mu mwaka wi 2015 umukobwa witwa Bagwire Keza Joanah wari uhagarariye u Rwanda muri Miss Heritage Global 2015 yabaye igisonga cya kane muri aya marushanwa ku rwego rw’Isi naho Ku rwego rwa Afurika Bagwire aba uwa kabiri.

Dushimimana Lydia ni we ufite ikamba rya Miss Heritage 2018

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger