AmakuruAmakuru ashushye

Minisiteri y’ubuzima na Rwandair bavuze ku cyorezo cya Ebola kiri kuvugwa mu Rwanda

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ndetse na Rwandair bamaganye amakuru yavugaga ko hari umugenzi wari  mu ndege ya Rwandair wagaragayeho icyorezo cya Ebola ubwo bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe ndetse kikanamuhitana.

Uko iterambere ryihuta ni nako guhererekanya amakuru byihuta amakuru akagera ku batuye Isi mu kanya nk’ako guhumbya, kuri uyu wa Gatatu hari amakuru yiriwe azenguruka ku mbuga nkoranyambaga avuga ko hari umugenzi wari uri mu ndege ya Rwandair wagaragaye icyorezo cya Ebola ndetse kikanamuhitana aguye mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.

Aya makuru yari ari mu buryo bwa Video, yagaragazaga abayobozi b’indege ya Rwandair baburira abantu ko muri iyo ndege harimo umuntu urwaye Ebola, bavuye mu ndege uyu murwayi bihutiye kumujyana ku bitaro bya gisirikare i Kanombe ariko agezeyo ahita yitaba Imana, aya mashusho kandi yanagaragazaga ko mu kumushyingura babanje gutera imiti mu mva ndetse abo mu muryango we babangiye ko bahegera.

Minisiteri y’Ubuzima iramenyesha abantu bose ko nta Ebola iragaragara mu Rwanda.

Iti ” Murasabwa kudaha agaciro video zirimo gukwirakwizwa kuri WhatsApp zivugako ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali hagaragaye umuntu ukekwaho Ebola. Amashusho agaragara muri izo videos yafashwe mu mwitozo wakozwe mwaka w’i 2015 mu rwego rwo gukumira icyorezo Ebola mu Rwanda.”

Ebola ni kimwe mu byorezo bihitana abantu benshi cyane , gikunze kugaragara muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger