AmakuruImyidagaduro

Mico The Best wibeshyeye ko akundana na Phiona ubu ari mu rukundo n’umuzungu

Umuhanzi Mico The Best wigeze guhimba inkuru ko akundana n’umuhanzikazi Phiona ndetse bigasakara hose, ubu ari mu rukundo rwigifute n’umuzungu witwa Acacia wo muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 04 Ukwakira ni bwo Mico The Best wakunzwe mu ndirimbo ze cyane nka ‘Umugati’, ‘Yamaze’, ‘Arashotorana’, ‘Indahiro’ n’izindi, yashyize kuri Instagram ifoto y’uyu mukobwa arenzaho amagambo agira ati ” Sinahisha uburyo kwiyumvamo.’.

Nyuma yaya magambo abenshi bamukurikira kuri Instagram bahise batangira kwibaza ni ba uyu mukobwa ari we mukunzi we. Mu kiganiro yagiranye na mugenzi wacu wa Igihe, Mico The Best yemeje ko uyu mukobwa ari we mukunzi we.

Ati:”Mfite umukobwa dukundana w’Umunyamerikakazi witwa Acacia, tumaranye igihe kitari gito. Mbitangaje ubu kubera ko aribwo numva mu mutima wanjye nabishyira hanze. Ni Umunyamerika wuzuye ndetse ni naho aba.”

Ubusanzwe ntabwo Mico The Best yakunze kwerura ngo avuge ko hari umukobwa bari mu rukundo ariko uyu we ngo arabivuze kuko avuga ko urukundo rwabo rufite umuzi.

Mu minsi ishize ni bwo Mico na Phiona beruye bakavuga ko urukundo rwavuzwe hagati yabo ari urwo babeshyaga abantu, icyo bari bagamije ngo ni ukugira ngo Phiona izina rye ryongere rivugwe cyane mu myidagaduro hano mu Rwanda kandi ngo babigezeho cyane ko icyo gihe Mico yari akunzwe hano mu Rwanda.

Acacia uri mu rukundo na Mico The Best

Mico na Phiona bigeze kubeshya ko bakundana

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger