AmakuruUtuntu Nutundi

Menya akamaro gakomeye utari uzi ko gushyingirwa

Gushyingirwa cyangwa se gufata igihe ugahana isezerano n’umukunzi wawe ni kimwe mu bintu by’ingenzi mu buzima.

Ahari waba wibaza uti ubundi gushyingirwa bimaze iki cyangwa ukaba uzi ko ari ugushaka ukabyara bikaba ari ibyo. Aha waba wirengagije ko kubyara no gushyingirwa bitandukanye. Gushyingirwa bigirira akamaro karenze kamwe abashyingiwe. Gusa aha turavuga urushako rwiza kuko uwashatse nabi bimwongerera ibyago byo kuba yarwara zimwe mu ndwara z’umutima cyangwa izifata intekerezo.

1. Ubona uwo musangira ubuzima

Benshi twizera ko Imana ari yo yaremye abasekuruza bacu ba mbere, kandi tuzi ko yaremye umugabo ikanamuremera umugore kuko yabonaga ko atari byiza ko umwe aba wenyine. Gushyingirwa ni ukwirinda ubwigunge, kwirinda kuba wenyine, kuzuza inshingano ufite kuri iyi si. Ubushakashatsi bugaragaza ko abashatse babanye neza babaho imyaka myinshi ugereranyije na bagenzi babo batashatse

2. Gukora imibonano nta rwikekwe

Mu madini yose, gusambana ni icyaha. Mu muco, gukora imibonano utarashyingirwa ni amakosa, hari hamwe na hamwe banaguca mu muryango iyo bikugaragayeho. Nawe kandi urabizi iyo ubikora utarashyingirwa, nyuma umutima ugucira urubanza. Umuti wabyo ni ugushyingirwa, niho igihe cyose ubikora utuje, udahuzagurika, udahubuka, udakebaguzwa.

Impeta zikoreshwa nk’ikimenyetso gihamya urukundo hagati y’abakundana

3. Ni itangiriro

Ni itangiriro ry’ubundi buzima, aho uba ugiye kutabaho ku bwawe gusa ahubwo ubaho ku bwawe no ku bwa mugenzi wawe n’abazabakomokaho. Ni itangiriro ry’umuryango uzagukomokaho, ukakwitirirwa. Ni itangiriro ryo guhindurirwa amazina, aho ubanza kwitwa umugabo/umugore wa kanaka, bigakomeza witwa papa/mama kanaka.

4. Byigisha urukundo

Aha wenda wabyumvamo gukabya ariko urukundo nyarwo rugaragara iyo wamaze gushyingirwa. Ibuka abo mwakundanaga yagukorera agakosa gato ugahita ubivamo ukamureka. Ariko iyo wamaze gushyingirwa, wiga kwihangana, kubabarira, kurenzaho. Urwo ni urukundo rubigutera. Aho rimwe na rimwe usaba imbabazi ku makosa utakoze cyangwa utanazi ko yabayeho, aho wihanganira ibiremereye.

5. Bihuza, byunga, byongera umuryango

Gushyingirwa biba bivuze ko mubaye abahuza ku miryango ibiri mukomokamo. Mu misango y’ubukwe usanga bavuga bati uyu muryango ntabwo ari inzigo, dusanzwe tuwushyingiramo… ibi ntibivugirwa ubusa ahubwo ni uko urugo rushya ruvutse ruba rubaye umuhuza ku buryo niyo ya nzigo yaba isanzwe iriho igenda ivamo. Kera umwami washakiraga amahoro ubwami bwe yashyingiraga umwana we umwana wo mu bundi bwami cyangwa agashyingira undi mwami. Ibi byabaga bibaye isano irenze kure kunywana, aho bagiraga amahoro mu gihe kinini (ingero zirahari). kandi iyo mubyaye, ba bana baba biyongereye mu bisekuru by’imiryango yombi

6. Kurerera abana hamwe

Biragora iyo urera umwana utari kumwe n’uwo mwamubyaranye, abo byabayeho bazi neza imvune zibamo. Nyamara iyo mubyaye mwarashyingiwe biba byiza kuri mwe no ku bana kuko babona impuhwe za mama n’igitsure cya papa icyarimwe. Ibi rero kubigeraho bisaba kubanza gushyingirwa.

7. Urakura

Iyo ubwiye abakuze ko ugiye gushaka uwo muzabana barakubwira bati RWUBAKE UBONE. Ibi si iterabwoba ahubwo kubaka urugo si ugukina ahubwo ni ishuri. Usabwa kugira bimwe mu byo wakundaga ureka, cyangwa ibyo ukora utakoraga. Aho usanga bimwe mu byo wabazaga abandi noneho ari wowe uri kubibazwa. Aha rero mu mutwe urakura, noneho iyo hajemo urubyaro, amashuri, n’ibindi bitandukanye nibwo ubona ko gukura bikenewe

Ni byinshi ariko byiza. Urushako rwiza rutuma udasaza imburagihe.

None kuki udashaka wabuze iki?

“Nkore bigwire yapfuye atarongoye”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger