Imikino

Meddie Kagere yashyikirijwe igihembo aheruka guhabwa na TFF

Kuri uyu wa kabiri, Meddie Kagere usanzwe ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na Simba Sports Club yo muri Tanzania, yashyikirijwe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza muri shampiyona ya Tanzania mu kwezi kwa Gashyantare yaherukaga kwemererwa.

Ku wa 06 Werurwe ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Tanzania TFF, ryatangaje Meddie Kagere nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona ya Tanzania w’ukwezi kwa kabiri 2019, gusa ntiyahita ashyikirizwa igihembo cye.

Uyu musore uheruka kugeza Simba SC muri ¼ cy’imikino ya CAF Champions league, yashyikirijwe igihembo cye kuri uyu wa kabiri nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Simba SC akinira.

Ni igihembo Kagere yatwaye abakinnyi babiri yari agihataniye na bo, barimo Salim Aiyee ukinira ikipe ya Mwadui FC cyo kimwe na Salum Kimenya wa Tanzania Prisons.

Ni igihembo cya kabiri Meddie Kagere yegukanye kuva yagera muri Simba SC avuye muri Gor Mahia, dore ko no muri Nzeri 2018 yahembwe nk’umukinnyi mwiza wa Kanama muri shampiyona ya Tanzania.

Ukwezi kwa Gashyantare Kagere yahembewe, yagutsinzemo ibitego bitanu byabonetse mu mikino ine ya shampiyona yakinnye. Harimo icyo yatsinze ikipe ya Young Africans, 2 yatsinze Azam FC, atsinda igitego kimwe muri 3-1 Simba yatsinze ikipe ya Lipuli FC ndetse no mu mukino Mwadui FC yatsinzwemo na Simba 3-0 yatsinzemo igitego kimwe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger