Amakuru ashushyeUmuco

Miss Rwanda 2019: Abakobwa 10 batsindiye guhagararira intara y’Amajyepfo-AMAFOTO

Ijonjora ry’ibanze ry’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda ryakomereje mu Ntara y’Amajyepfo mu mujyi wa Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza 2018.

Iri jonjora ry’ibanze mu gushaka abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018 rigiye kubera muri Credo Hoteli iri hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ni mu mujyi wa Huye, umujyi bakunze kwita uw’intiti.

Mu bahagarariye intara y’Amajyepfo mu 2018, umukobwa witwa Dushimimana Lydia ni we wageze kure ndetse yanabaye Nyampinga w’umurage n’umuco (Miss Hertage 2018).

Irushanwa rya Miss Rwanda 2019 ryatangiriye I Musanze tariki 15 Ukuboza hatorwa abakobwa batanu bazahagararira intara y’Amajyaruguru. Hatowe  Gaju Anitha , Ishimwe Bella , Kabahenda Ricca Michaella , Teta Mugabo Ange Nicole  na Munezero Adeline.

Ku Cyumweru tariki 16 ryakomereje I Rubavu hatorwa abakobwa batandatu bazahagararira intara y’Uburengerazuba. Aha ni ho havuye umukobwa witwa Mwiseneza Josianne wavugishije benshi kubera ko yageze ahabereye irushanwa yasitaye ndetse akanahagera agenze ibirometero birenga 10 n’amaguru. Abatowe ni Uwimana Triphine Mucyo , Mutoni Deborah , Igihoizo Mireille , Uwase Aisha , Tuyishime Vanessa na Mwiseneza Josiane.

Iri rushanwa rirakomereza i Kayonza mu Burasirazuba  kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza 2018 naho mu Mujyi wa Kigali rizaba ku wa 29 Ukuboza 2018.

Abazagera mu cyiciro cya nyuma bazamenyekana ku wa 5 Mutarama 2019, naho Miss Rwanda uzasimbura Iradukunda Liliane atorwe tariki 26 Mutarama 2019.

Umukobwa uzatorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019 azahabwa amasezerano yo kuba Brand Ambassador wa Cogebanque itera inkunga iri rushanwa ndetse ajye ahembwa umushahara wa 800,000 Frw buri kwezi mu gihe cy’umwaka umwe n’imodoka nshyashya.

Umukobwa uzatorerwa kuba igisonga cya mbere azagenerwa igihembo cya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw) naho igisonga uzaba igisonga cya kabiri ahembwe ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500,000 Frw).

Abamaze kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda

Ukuboza 1993: Uwera Dalilah

2009: Bahati Grace

2012: Mutesi Kayibanda Aurore

2014: Akiwacu Colombe

2015: Kundwa Doriane

2016: Mutesi Jolly

2017: Iradukunda Elsa

2018: Iradukunda Liliane

Uwemererwa kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda ni umukobwa uri hagati y’ imyaka 18 na 24, yararangije amashuri nibura yisumbuye, azi kuvuga Ikinyarwanda n’izindi ndimi byibuze Icyongereza, Igifaransa cyangwa Igiswahili, atari munsi y’ uburebure bwa metero 1.70 6, kuba umubiri we uri kukigereranyo cy’ uburemere (BMI) hagati ya 18.5 na 24.9.

Agomba kuba atarabyaye, agomba kuba mu Rwanda mu gihe kingana n’umwaka mu gihe yatorewe kuba Miss Rwanda, kudakora ubukwe mu gihe acyambaye ikamba  , guserukira u Rwanda aho akenewe hose no kuba yemeye gukurikiza amategeko n’ amabwiriza agenga irushanwa rya Miss Rwanda.

Uko igikorwa kigiye kugenda umunota ku munota.

Saa 14:00, abakobwa bose biyandikishirije guhagararira intara y’Amajyepfo bageze kuri Credo Hoteli ahagiye kubera iri jonjora, bagiye kupimwa ibiro n’uburebure kugira ngo harebwe niba bujuje ibisabwa ubundi batangaze abemerewe kwinjira mu irushanwa.

Aho irushanwa riri kubera ni hafi y’inzu ndangamurange
Ni hafi kandi ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye
Hari gusuzumwa imyirondoro yabo

Bitwaza ibyangombwa ngo harebwe niba aribo koko biyandikishije

Bamaze gusuzuma ibisabwa, abategura irushanwa batangaje ko abakobwa 67 ari bo bari biyandikishije ariko abageze ahabereye ijonjora ni 40, abujuje ibisabwa baraca imbere y’abagize akanama nkemurampaka ni 20.

Amazina y’ abakobwa 20 bemerewe kurushanwa mu ntara y’ Amajyepfo

1 . Uwase Nadine

2 . Ineza Karangayire Cynthia

3 . Uwihirwe Roselyne

4 . Mukangirinshuti Adelphine

5 . Umukundwa Clemence

6 . Mutesi Solange

7 . Umugwaneza Henriette

8 . Imenyabayo Emerance

9 . Niyokwizerwa Henriette

10 . Uwase Muyango Claudine

11 . Mutoni Oliver

12 . Niyonsaba Josiane

13 . Giramata Henriette

14 . Teta Fabiola

15 . Umutoni Gisele

16 . Umurungi Sandrine

17 . Uwicyeza Pamela

18 . Umubyeyi Marie Joyeuse

19 . Uwingeneye Safa Claudia

20 . Tuyishime Cyiza Vanessa

Iradukunda Michelle, Mutesi Jolly na Uwase Marie France bagize akanama nkemurampaka

Saa 4:00: Abakobwa bose batambutse imbere y’abagize akanama nkemurampaka, ndetse bahita banakira umukobwa wa mbere witwa Umutoni Gisele.

Abajijwe icyo yamarira urubyiruko aramutse abaye Miss Rwanda 2019, avuga ko yashishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse akashishikariza abantu gukunda ibikorerwa mu Rwanda.

Yanabajijwe ururimi rutari i Kinyarwanda yisanzuramo avuga ko ari Icyongereza, muri uru rurimi yabajijwe impamvu amaze kugeragereza ahantu hatatu hose maze avuga ko ari uko acyifitiye icyizere.

Nyuma yo gusubiza, yahawe Yego 3.

2 . Uwase Muyango Claudine Ahawe Yego eshatu

3 .Umugwaneza Henriette yahawe Oya ebyiri na Yego..ngo abaye Miss Rwanda yashishikariza abakobwa kwirinda inda zitateganyijwe

4 . Giramata Henriette Yahawe Oya eshatu kubera ko icyongereza cyamugoye ndetse n’ibibazo yabajijwe akabisubiza nabi
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 ni we uri kubaza abakoresha icyongereza
Marie France uri mu bagize akanama nkemurampaka
Umukundwa Clemence

6 .Imenyabayo Emerance yahawe yego eshatu

 

Uwase Nadine

Mutesi Solange yahawe Oya ebyiri na Yego

Umurungi Sandrine

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Lilianne uri gukurikirana ibi bikorwa, agiriye inama abakobwa bari kwiyamamaza ko batagomba kugira ubwoba ngo kuko abenshi ari cyo kiri kubagora, anavuze ko yashimishijwe n’umubare munini w’abakobwa baje guhatanira kwinjira mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019.

Hahise hakurikiraho umukobwa witwa Mutoni Oliver

Mutoni Oliver, uyu mukobwa yiga muri Kaminuza ariko ubwoba bwari bwamubereye bwo …..abagize akanama nkemurampaka bamuhaye Yego 3 ariko bamusaba gutinyuka

Mukangirinshuti Adelphine yahawe Yego 3
Uwingeneye ni inshuro ya 2 yari agerageje

Tuyishimire Cyiza Vanessa yahawe Yego 3

Uku niko abagize akanama nkemurampaka bamurebaga
Aba ni bo bakobwa bamaze guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka

Saa 6:22 Abakobwa bose bamaze guca imbere y’abagize akanama nkemurampaka, bagiye kwiherera bateranye amanota ubundi bagaruke baje gutangaza abakobwa batsindiye guhagararira intara y’Amajyepfo.

Saa 6:45: Baragarutse, nyuma yo guteranya amanota buri mukobwa yagize ubu hagiye gutangazwa abakobwa bagiye guhagararira intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2019, abakobwa ubarebye mu maso umutima urimo kudiha.

Abakobwa 10 batorewe guhagararira intara y’Amajyepfo

Uwase Nadine No.7 , Uwihirwe Roseylene No.16 , Umukundwa Clemence No.5,  Mutoni Oliver No.10,  Uwase Muyango Claudine No.2 , Niyonsaba Josiane No.18,  Teta Fabiola No.15,  Umurungi Sandrine No.9,  Uwicyeza Pamella No.11  na Tuyishimire Vanessa No.20.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger