AmakuruImikino

Lionel Messi yatangaje abakinnyi 3 abona bashobora gutwara Ballon d’or ya 2018 muri abo Cristiano Ronaldo ntiyabonekaho

Kuri ubu imyaka ibaye 10 Messi na Cristiano barigaruriye igikombe gihabwa umukinnyi witwaye neza ku mugabane w’iburayi aricyo Ballon d’or dore ko bananganya agahigo buri wese yatwaye bitanu,ariko kuri ubu ubwo Lionel Messi umukinnyi wa Barcelona ikipe yo mu cyiciro cya mbere muri Shampiyona y’igihugu cya Espagne Laliga yaganiraga n’ikinyamakuru cyandika cyitwa World Soccer Magazine yatanagaje ko kuri iyi nshuro abona nta numwe hagati ye na Cristiano uzatwara Ballon d’or ya 2018 bitewe nuko bitwaye muri uyu mwaka ugereranyije nabo yatangaje.

Lionel Messi kuri urutonde rwa bantu batatu yavuze abona bashobora kuzavamo utwara Ballon d’or ya 2018 harimo Neymar,Kylian Mbappe ndetse na Luis Suarez bakinana mu ikipe imwe.ibi Messi yatangaje muri uyu mwaka bikaba bitandukanye cyane n’indi myaka yatambutse dore ko iyo yabazwaga icyo kibazo yavugaga ko ariwe na Cristiano abona hazavamo utwara igikombe cy’umukinnyi witwaye neza iburayi Ballon d’or.

Kylian Mbappe
Luis Suarez

Neymar wahanganye naba basore bombi kuri icyi gikombe mu mwaka wi 2015 ndetse nuwi 2017 nyuma y’uko akoze amateka y’umukinnyi uhenze ku isi ubwo yagurwaga n’ikipe ya Paris St germain imuvanye muri Barcelona kuri ubu mu mikino 27 yagaragayemo muri iyi kipe amaze gutsinda ibitego 28 mu gihe Kylian Mbappe mugenzi we bakinana mu ikipe mu mikino 31 amaze gukinira PSG muri iyi season y’imikino amaze gutsinda ibitego 15 naho Luis Suarez bahoze bakinana mu ikipe ya Barcelona mu mikino 33 amaze gukina muri iyi season amaze gutsinda ibitego 19.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger