AmakuruImyidagaduro

Leta y’ u Burundi yapfubije ibyishimo bya Jose Chameleone nawe agaragaza amarangamutima ye

Umuhanzi Jose Chameleone uri mu bakunzwe cyane muri Afurika y’uburasirazuba, ntagitaramiye mu Burundi nk’uko byari byitezwe bitewe n’ingamba zikomeje gukazwa zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Uyu muhanzo w’inararibonye mu muziki wo muri Uganda, yagombaga gutaramira Abarundi mu gitaramo yari yatumiwemo na Sosiyete yitwa Cristal Events ari nayo yagize uruhare rukomeye mu gutingaza amakuru y’isubikwa ry’icyo gitaramo.

Muri iri tangazo, bavuze ko igitaramo cya ‘Party people’ Jose Chameleone yari yatumiwemo kiri mu rutonde rw’ibyahagaritswe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, iterambere n’umutekano w’abaturage mu Burundi.

Iki gitaramo cyaricyitezwe ku itariki ya 14 Kanama 2021, icyakora ubuyobozi bw’iyi sosiyete bwizeza abakunzi b’umuziki kongera kugitegura mu gihe baba babyemerewe.

Jose Chameleone na we yihanganishije abakunze be anagaragaza ko nawe ubwe yababajwe no kumva habayeho izo mpinduka.

Yagize ati “Birababaje, Burundi nzategereza igihe cy’Imana. Ntimwakumva ukuntu nari mbiteguye. Iki gitaramo kizaba vuba cyane!”

Uretse Jose Chameleone, leta y’u Burundi yahagaritse n’ibindi bitaramo bitandukanye byiganjemo iby’Abahanzi b’Abanyarwanda bateganyaga kujya kuhataramira barimo Yvan Buravan wari kuzataramira i Burundi kuva tariki 13-15 Kanama 2021, Bruce Melodie wari kuhakorera ibitaramo bibiri byo ku wa 28-29 Kanama 2021 n’abandi barimo na Kidum.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Hamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452

Twitter
WhatsApp
FbMessenger