Amakuru

Kugira amahirwe angana kuri internet bigiye kuvaho

Urwego rushinzwe ubugenzuzi bw’ikoreshwa rya internet  muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatoye itegeko rikuraho ingingo yahaga abantu bose amahirwe angana kuri internet.

Iyo ngingo izwi nka “net neutrality”, cyangwa se kudahengamira ku ruhande rumwe kubijyanye n’ikoreshwa rya internet , kugeza ubu iyi ngingo yahaga amahirwe abantu bose kuburyo babonaga internet yo gukoresha mu bikorwa byabo bya buri munsi. Nyuma y’uko iyi ngingo ikuweho, abaturage bahise bajya mu mihanda kwigaragamya basabako internet yakomeza kuba ubuntu nkuko byari bisanzwe.

Ikigo gishinzwe itumatumanaho muri Amerika , cy’iganjemo abaturuka mu ishyaka ry’aba Republicain, bahisemo iyo ngingo yo kudatanga amahirwe angana kuburyo bwo kubona internet nyuma yuko iki gitekerezo cyazanwe na Barack Obama ubwo yari perezida wa Amerika mu myaka ibiri ishize.

Umuyobozi mukuru mu kigo gishinzwe itumanaho ,  Ajit Pai , avuga ko gushyiraho iyo ngingo yo kudaha abantu amahirwe amwe yo kubona internet bizavugurura ikoreshwa rya internet kugeza ubu ikoreshwa na hafi 1/3 cy’abatuye isi.

Abanenga ubu buryo  bavuga ko gukuraho ingingo ya “net neutrality” bizatuma abatanga uburyo bwa internet bajya bibanda kubantu bakize kuko aribo bazajya babaha amafaranga menshi bo bagasanga iyi ngingo ari iyo gusubiza inyuma abakene.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger