Imyidagaduro

Ku myaka 17 Producer Trent Kent ukorera muri Tk Records ngo agiye gukora ibitangaza muri muzika y’u Rwanda.

Niyigaba Kent uzwi nka Producer Trent Kent ukorera muri studio yitwa TK Records we bwite yishingiye ku giti cye ibarizwa mu karere ka kicukiro mu murenge wa Niboye ngo ku myaka 13 nibwo yatangiye kwiyumvamo impano yo kuba yakora indirimbo muri tudaciye hirya akaba Producer ukomeye.bidatinze nyuma y’umwaka umwe gusa  yatangiye gushaka uburyo yabyiga we ubwo yiyigishije ariko muri uko kwiyigisha  yifashijije bimwe mu bihanganye kuri ino isi nka David Guetta,The Chainsmokers  bikomeye cyane mu ruganda rwo gukora ndetse no gutunganya indirimbo kugira ngo nawe atangire gukora ibye.

Trent kent mu kiganiro cyirambuye yahaye Teradignews.rw yakomeje atubwira ko nyuma yo kwihugura birambuye ku bijyanye na Production yaje gutangira kubikora mu mwaka wi 2016 kuko hari byinshi yabonaga ko yakora muri music y’u Rwanda ndetse akavanaho n’imbongamizi aha akaba yagize ati:

Ndabyibuka ubwo natangiraga gukorana naba Young Rappers nka Rexx I.Q, Kenny K-shot,Getts Kent na E.T nahoraga mbabaza impamvu batazamuka kandi bafite ubushobozi nabo ntakuzuyaza bansubiza bambwira ko babura ubafasha bityo rero maze kubyumva niyo mpamvu ku myaka mfite nshaka gukora amateka nkahindura byinshi mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko muri production ndetse no kumenyekanisha ibikorwa byabo nabatunganyirije”

Producer Trent kent yakomeje asaba itangazamakuru muri rusange ndetse n’abakunzi ba muzika y’u Rwanda bose kugirira icyizere ibikorwa byabo kuko ngo nawe  iyo akora indirimbo abayumva yagera kure cyane cyane hanze y’igihugu ngo bityo arinayo mpamvu akenshi muzumva bavanga indimi zose mu ndirimbo zabo kugirango buri wese yibone mu gihangano cyabo.

Kent yibucyije kandi abashaka guteza imbere music nyarwanda babinyujije muri production gukora bumvako indirimbo zabo zigomba kugera kure nubwo hari aba producer bakora music kubera amafaranga bigatuma uruganda rwabo rudatera imbere nyamara kubwe yumva babireka maze bagasenyera umugozi umwe mukuzamura uruganda rwa muzika yabo yo mu Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger