AmakuruMu mashusho

Abagabo bamwe bahitamo kurira mu kabari kandi mu rugo rukinga batanu.

Hari abagabo usanga bafata menshi mu mafaranga bakoreye, bakajya kuyarira mu tubari, nyamara mu ngo zabo abana barwaye indwara ziterwa n’imirire mibi.

Ni kenshi usanga abagabo bakunda kuba bataramiye mu kabari, cyane cyane abakunze kureba umupira w’amaguru. Ibi bikaba bikunze gutuma hari amafaranga menshi bahatanga, bagura ibyo kunywa ndetse n’ibyo kurya, ariko ugasanga mu ngo zabo, umugore n’abana barya nabi bishoboka.

Rimwe na rimwe bigora umugore kuba yatinyuka kubwira umugabo we uteye atyo, ko abangamiwe n’iyo myitwarire itarangwamo urukundo, ndetse ididiza iterambere ry’urugo rwabo, ariko ni ikibazo kimaze kugaragara ko kibangamiye imibereho y’ingo nyinshi, aho usanga hari byinshi bibura mu rugo nyamara amafaranga yakabiguze, umugabo ayatsinda mu kabari wenyine, ndetse we arya neza cyane, nyamara abe bicwa n’inzara.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger