AmakuruImyidagaduroUmuziki

Koffi Olomide agiye kugaruka gukorera igitaramo muri Kenya

Nyuma y’amakosa yakoreye muri Kenya Koffi Olomide agiye kugaruka gukorera igitaramo muri  iki gihugu Nyuma y’imyaka ibiri ishize  uyu mugabo agaragaye mu mashusho yasakaye ku mbugankoranya mbaga akubita umugeri umwe mu bakobwa bamubyinira  ibintu byatumye  yangwa  bikomeye muri Kenya ndetse agakumirwa no kongera  kuhakandagira.

Koffi Olomode abicishije kuri Twitter yashimiye Guverineri wa Kakamega witwa Wycliffe Oparanya amushimira kuba yamutumiye mugitaramo bateguye avuga ko ari amahirwe agize yokongera gutaramira abanyakenya ku italiki ya 24 Mata 2018.

https://twitter.com/KakamegaDigital/status/984645373640654848

Mopao [nkuko abafana be bakunze kumwita] igitaramo azitabira  n’igitaramo cyitiriwe  “Devolution Conference”, iyi  “Devolution Conference” ni gahunda yo gusangiza ubuyobozi abayobozi bo hasi mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwa Kenya mu bucuruzi, inganda n’ibindi. Iyi gahunda izaba iba kunshuro ya gatanu iza fungurwa ku mugaragaro na    Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ku italiki ya 24 Mata ikazitabirwa n’abaguverineri 47 ba leta zitandukanye za Kenya ndetse na Raila Odinga  utegerejwe n’abatari bake. Iyi gahunda izabera mu gace ka Kakamega ku  italiki ya 23 – 27 Mata  2018.

Gusa ibinyamakuru byo muri Kenya nka Citizen Tv byatangaje ko umuvugizi w’imbere muri minisiteri ya Kenya Mwenda Njoka  yavuze ko  Koffi Olomide agomba kubanza kwandika ibaruwa isaba imbabazi ku makosa ya koreye muri Kenya ndetse n’uburenganzira bwo kwinjira muri Kenya ,bitabaye ibyo  naza azasubizwa iyo avuye ndetse n’indenge iza muzana kuko kuri ubu uyu mugabo atamerewe gukandagira muri Kenya. Koffi Olomide ntacyo yigize avuga kubyo Mwenda Njoka yavuze.

Uyu muhanzi ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo nyuma yo gusaba imbabazi abanyakenya ndetse n’abafana be muri rusange  kubera guhohotera igitsina gore yahise asohora n’indirimbo asaba imbabazi abagore ,  indirimbo yise “Pardon”

Koffi Olomide yagaragaye mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu 2016 ubwo yari ari  ku kibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta ” Jomo Kenyatta International Airport.” agakubita umugeri umwe mu bakobwa bamubyinira. , Ibi byatumye  iki cyamamare  Koffi Olomide arara  kuri Polisi muri  Kenya nyuma aza koherezwa iwabo muri  Congo Kinshasa aho yari agiye gufungirwa amezi 18 gusa  yaje gufungurwa nyuma y’iminsi itanu gusa.

Koffi Olomide Mopao ari kurubyiniro
Koffi Olomide n’ababyinnyi be bakurura abatari bake mu bitaramo akora

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger