Amakuru

Kirehe: Umuyobozi ku kagari akurikiranyweho ruswa no kugurisha ubutaka bwa Leta

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwatangaje ko ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza y’abaturage mu Kagari ka Bukora (SEDO) yatawe muri yombi kubera ibyaha akekwaho birimo kwaka ruswa umuturage utishoboye wagombaga kubakirwa ndetse no kugurisha ubutaka bwa Leta.

Uyu SEDO w’Akagari ka Bukoro ko mu Murenge wa Nyamugari, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa Gatatu ubu akaba acumbikiwe kuri station y’uru rwego ya Nyamugari.
Ubuyobobozi bw’Akarere ka Kirehe bwashyize ubutumwa kuri Twitter, bumenyesha iby’ifungwa ry’uriya muyobozi.

Ubu butumwa bugira buti “Uwari Umukozi w’Akarere ushinzwe Iterambere n’Imibereho myiza mu Kagali yatawe muri yombi aho akurikiranweho ibyaha birimo kwakira ruswa ngo azubakire umuturage utishoboye no kugurisha ubutaka bwa Leta.”

Nsengiyumva Jean Damascene, Vice Mayor ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko uriya mukozi akurikiranyweho ibyaha bitandukanye.

Uretse ibi byaha byavuzwe haruguru, ngo uriya mukozi akurikiranyweho “kuba yarigaruriye inka ya Girinka itari iye yari yahawe umuturage arayimwaka ayijyana iwe, bimaze gusakuza abona abantu batangiye kubivuga arongera ayisubiza wa muturage.”

Ku bijyanye n’ubutaka bwa Leta yagurishije, ngo hari umuturage yagurishije ubutaka ibihumbi 180 Frw ariko ntiyahita abumupimira.

Ngo ibi byatumye umuturage babuguze yarakomeje kumusiragiraho ngo amupimire ariko ntiyabikora, biza kugera aho ahura “n’Umukuru w’Umudugudu aramubwira ati ‘muzaza kumpimira ubutaka ryari ko SEDO namwishyuye’, nyuma ngo bimaze kumenyekana yahise ajya kumusubiza amafaranga ye.”

Nanone kandi kandi ngo hari umuturage utishoboye wangombaga kubakirwa ariko uriya mukozi amwizeza kuzamushyira ku rutonde ariko abanje kumuha ibihumbi ijana.

Vice Mayor Nsengiyumva Jean Damascene ati “Yamubwiye ko atayabona, ko yabona macye agenda amwishyura macye macye. Bwa mbere yamuhaye ibihumbi 35 Frw, ubundi amuha ibihumbi 25 Frw kugeza agejeje ibihumbi 90 Frw.”

Ngo uriya muturage ntiyigeze ashyirwa ku rutonde birangira abishyize hanze ari na byo byatumye hamenyekana amakuru kuri kiriya cyaha cya ruswa akekwaho

Twitter
WhatsApp
FbMessenger