AmakuruPolitiki

Kenya:William Ruto birangiye ahigitse Raila Odinga bakwikwitanaga ijwi ku rindi

William Ruto w’imyaka 55 y’amavuko wari mu bakandida bane bahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu cya Kenya,ahigitse abandi bose atorerwa kuyobora iki gihugu ku majwi 50.49% ahwanye n’amajwi 7,176,141by’abatoye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Kanama 2022, nibwo komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora muri Kenya, yemeje ko William Ruto ariwe utsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yakwikwitanagamo na Raila Odinga basimburanaga ijwi ku rindi.

Insinzi ya William.Ruto ivuye mu matora yabaye mu cyumweru gishize, byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri iki gihugu.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko William Ruto yagize amajwi 50.49 % mu gihe Raila Odinga yagize 48%.

William Ruto wari wiyamamaje ku nshuro ya mbere kuri uyu mwanya w’Umukuru w’Igihugu, abaye Perezida wa Gatanu wa Kenya nyuma y’imyaka 10 ari Visi Perezida wa Uhuru Kenyatta usoje manda ze.

Gusa ubwo iyi manda yarangiraga, William Ruto wari inkoramutima ya Kenyatta, yaramwihindutse, yemeza ko ashyigikiye Raila Odinga bagiye bahanganira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Mu kubarura amajwi, William Ruto Odinga bakunze kugendana mu majwi nubwo Ruto inshuro nyinshi ari we wakunze kuza hejuru ya Odinga.

Ibi byavuye mu matora bitangajwe mu buryo bw’agateganyo, biteganyijwe ko bizakurikirwa n’ibya burundu bizatangwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

William Ruto wahise agira icyo abwira Abanya-Kenya, yabashimiye yaba abamutoye n’abataramushyigikiye, aboneraho gushimira Raila Odinga bari bahanganye.

Uyu mugabo utsinze amatora bidatunguranye cyane kuko yari mu bahabwaga amahirwe, yaboneyeho no gushimira Uhuru Kenyatta yabereye Visi Perezida muri manda ebyiri zombi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger