AmakuruImikino

Kenya yategetswe kwishyura arenga 900,000,000Rwf uwari umutoza wayo

Urukiko rwa Siporo rukorera mu gihugu cy’Ubusuwisi (CAS/TAS), rwategetse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Kenya FKF kwishyura Adel Amrouche wahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya akayabo ka miliyoni imwe y’amadorali, ibitari ibyo iki gihugu kigafatirwa ibihano bikomeye.

Adel Amrouche w’imyaka 51 y’amavuko, yahoze ari umutoza w’ikipe y’igihugu ya Kenya Harambee Stars, mbere yo kwirukanwa na FKF muri 2014.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryamwirukanye mu gihe amasezerano ye yari atararangira.

Byabaye ngombwa ko atanga ikirego muri FIFA, kugira ngo yishyurwe amafaranga yari aberewemo ndetse anahabwe indishyi y’akababaro. Ku ikubitiro yasabaga kwishyurwa miliyoni 60 z’amashiringi y’Amanya-Kenya (arenga gato 520,000,000Rwf) kubera ko bari bamwirukanye amasezerano ye atarangiye.

Aya mafaranga ntabwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryigeze riyishyura.

Muri Weruwe 2016, umunyamategeko wa Amrouche witwa Vitus Derungs, yongeye gutanga ikirego asaba ko we n’umukiriya we bakwishyurwa miliyoni 132 z’amashiringi ya Kenya (1,145,660,000 Rwf); n’indishyi y’abababaro ihwanye na miliyoni eshanu z’amashiringi ( arenga 43,000,000Rwf) kubera kwirukanwa binyuranyije n’amategeko.

Ibi na byo FKF yarabyanze.

Muri Mutarama Federasiyo ya Kenya yategetswe n’umucamanza  Geoff Thompson kuba yishyuye Amrouche mu gihe kitarenze iminsi 30 angana na miliyoni 60 z’amashiringi ikanongeraho 5% by’amafaranga yasabaga muri 2014.

Impande zombi zananiwe kumvikana kuri iyi ngingo, biba ngombwa ko Amrouche n’umunyamategeko we batanga ubujurire muri CAS, bijyanye n’uko amafaranga bashakaga kubaha yari makeya.

Kuri uyu wa kane CAS yategetse FKF kwishyura Adel Amrouche miliyoni y’amadorali y’amerika, kandi aya mafaranga bakayamuha bitarenze uku kwezi k’Ukwakira.

Mu gihe aya mafaranga Kenya yaba itayishyuye, yafatirwa ibihano bikomeye birimo gukurwa mu makipe agomba guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar muri 2022.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger