AmakuruAmakuru ashushye

Johnston Busingye yakomoje ku nyungu yakuye mu kuyobora Minisiteri y’Ubutabera mu gihe cy’imyaka 8

Ambasaderi mushya w’u Rwanda mu Bwongereza Busingye Johnston, yavuze amahirwe yagize yo kuyobora Minisiteri y’Ubutabera mu gihe kingana n’imyaka umunani, ashimangira ko azakomeza kubika urwibutso rwiza rw’abo yakoranye na bo mu buyobozi bw’Urwego rw’Ubutabera.

Amb. Busingye ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki ya 23 Nzeri 2021, mu muhango wo guhererekanya ububasha na Dr. Ugirashebuja Emmanuel wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.

Amb. Busingye yavuze ko yishimiye kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza,

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango w’ihererekanya bubasha kuri uyu wa Kane, Amb Busingye yavuze ko yanyuzwe n’amahirwe yo gukorera u Rwanda mu nyungu z’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Iteka ni iby’iby’igiciro n’icyubahiro cyinshi kuba no gukorera mu Ikipe y’u Rwanda.”

“Yari amahirwe akomeye kuri njye gukurikira abambanjirije, imyaka 8 yo gukorana n’abakozi badasanzwe ba Minisiteri n’ubuyobozi bw’Urwego rw’Ubutabera, imyaka 8 y’ubufatanye n’ubwuzuzanye, imyaka 8 itaragize kirogoya, yo kugera kuri byinshi, yarimo imbogamizi, gutsindwa, amasomo yizwe no kwisuganya, imyaka 8 y’ubufatanye mu kubaka u Rwanda.”

Amb. Busingye yiyemeje gukomeza kuzirikana urwibutso rw’ukwihangana, ukwicisha bugufi n’ubufatanye bwamuranze n’abagize itsinda ry’urubyobozi mu Rwego rw’Ubutabera rw’u Rwanda.

Yashimiye ibigo byose bikora mu Rwego rw’Ubutabera ku ntambwe izira amakemwa byateye mu gihe cy”ubuyobozi bwa Busingye, yiyemeza gutanga umusanzu we mu guharanira kugera ku yindi ntambwe ishimishije kurushaho.

Johnston Busingye yayoboye Minisiteri y’Ubutabera ari n’Intumwa Nkuru ya Leta kuva taliki ya ya 24 Gicurasi 2013.

Busingye Johnston ni impuguke mu by’amategeko, akaba afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda n’impamyabushobozi mu by’amategeko yahawe n’Ikigo cyigisha iby’amategeko (LDC) gikorera i Kampala muri Uganda.

Busingye Johnston yakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda by’umwihariko mu Rwego rw’Ubutabera. Kuva mu 2006 kugeza mu 2013 yabaye Perezida w’Urukiko Rukuru rw’u Rwanda.

Izindi nshingano yakoze harimo kuba yarabaye Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, n’Umucamanza Mukuru w’Urukiko rw’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACJ).

Taliki ya 31 Kanama 2021 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yamugize Uhagarariye u Rwanda mu Bwami bw’u Bwongereza.

Amb Busingye Johnston mu muhango wo guhererekanya ububasha na Dr. Ugirashebuja Emmanuel wamusimbuye ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Dr. Ugirashebuja Emmanuel Minisitiri mushya w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger