Imyidagaduro

Jane Kasubo nyina wa Mowzey Radio yashenguwe bikomeye n’urupfu rw’umuhungu we maze atanga ubutumwa bwakoze benshi ku mitima

Jane Kasubo kuri ubu biramugoye cyane kongera kugaragaza umunezero mu maso ye bitewe n’agahinda gakomeye yatewe n’urupfu rw’umuhungu we Mowzey Radio witabye imana ku munsi w’ejo hashize tariki ya 1 Gashyantare 2018 nyuma y’ibyumweru bibiri ari mu bitaro kubera gukubitwa bikomeye ari nabyo ntandaro yo kuba yitabye Imana.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yavuze byinshi ku buzima bw’umuhungu we ubonako bikimugoye kubyakira bitewe nuko bari babanye mu buzima bwabo bwa buri munsi . Aha akaba yagize ati:” umwana wajye yari byose kurijye bitewe nuko buri gihe yangeneraga buri kimwe cyose afite dore ko nubwo kabaga ari gato ariko twagasangiraga.”

Mowzey kuri ubu abenshi mu bakunzi be bashenguwe bikomeye n’urupfu rwe bitewe nuko yari umugabo w’umuhanga mu muziki ndetse uca bugufi mu buzima bwe bwa buri munsi.yitabye imana nta minsi myinshi iciyeho yuzurije inzu nyina umubyara dore ko usibye nibyo kubera agaciro ndetse n’urukundo yakundaga nyina umubyara yanamuririmbiye indirimbo yise “kasubo Jane” amutaka ndetse anamuvuga ibigwi.

Mowzey Radio yitabye imana nta minsi iciyeho yaramaze kuzuriza inzu nyina umubyara iherereye Entebbe muri Uganda.

Jane Kasubo akomeje atangaza ko mu muryango uretse n’igihugu muri rusange bahombye umuntu ukomeye dore ko atigeze na rimwe acika intege zo gufasha abavandimwe be ndetse n’inshuti ze ibi ikaba abigenderaho ku kuba bikeya yabaga afite yabisangiraga na buri umwe wese uko byaba bingana kose.

usibye kuba yitabye Imana yaramaze kumwuzuriza inzu mu mujyi wa Entebbe muri Uganda,Nyina wa Radio kandi yahishuye ko Radio yishyuriye umwe muri bashiki be ishuri kuva atangiye amashuri kugeza ashoje kaminuza bityo rero bitewe nu kuntu yafashaga umuryango we ntaho asigaye ahubwo amusigiye intimba ku mutima.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger