AmakuruImikino

Jacques Tuyisenge muri 11 ba Gor Mahia bacakirana na Hull City

Rutahizamu mpuzamahanga w’umunya Rwanda Jacques Tuyisenge, yashizwe mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, mu mukino ikipe ye ya Gor Mahia iza gucakiranamo na Hull City yo mu gihugu cy’Ubwongereza.

Gor Mahia na Hull City zigiye gucakirana mu kanya, mu mukino wa gicuti uza kubera kuri Stade ya Kasarani, mu gihugu cya Kenya.

Muri uyu mukino, Jacques Tuyisenge araza kuba ayoboye ubusatirizi bw’ikipe ya Gor Mahia, mu gihe mugenzi we Kagere Meddie atari muri 11 babanza mu kibuga.

Ku ruhande rwa Hull City abakinnyi bayo basanzwe bamenyerewe barahari, nka David Marshal araza kuba ari mu izamu, mu gihe Kingsley Stephen, Keane William na Toral Jon bari muri 11 umutoza Nigel Adkins aza kubanza mu kibuga.

Si ubwa mbere Jacques agiye guhura n’ikipe yo mu gihugu cy’Ubwongereza, kuko mu mwaka ushize yashoboye gukina umukino ikipe ye yahuriyemo na Everton yo mugihugu cy’Ubwongereza, umukino warangiye Everton itsinze Gor Mahia ibitego 2-1, gusa igitego rukumbi cya Gor Mahia cyatsinzwe n’uyu musore ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa Gor Mahia.
11 babanza mu kibuga ku ruhande rwa Hull City.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger