Imyidagaduro

Itsinda rya TBB ryagarutse muri muzika n’indirimbo nshya “Baby Lover” – Audio

Nyuma yigihe kitari gito itsinda rya TBB ritakigaragara mu ruhando rwa muzika, iritsinda ryagarutse mu muziki ari babiri nyuma yaho umwe mubari bagize iritsinda afashe umwanzuro wo gukomeza urugendo rwa muzika akora umuziki ku giti cye.

TBB kuri ubu isigaye yitwa (Team Bob Benja) aribyo bitanga TBB y’ abasore babiri   nyuma yaho Tino umwe mubari bagize iritsinda arivuyemo ubugira kabiri nkuko Bob abitangaza, kuri ubu aba basore nabahisemo kugaruka mu muziki ari babiri bahita banashyira hanze indirimbo nshya bise “Baby Lover”

Bob umwe mubagize iritsinda  yavuze ko niyo Tino yakenera kugaruka muri iritsinda batamwakira ahubwo bamaze kwihuza ari babiri kandi bagiye gukora umuziki TBB ikagarukana izina yari ifite nka mbere. Mu ntangiriro za 2017 nibwo itsinda TBB ryari rigizwe n’abasore batatu aribo Tino, Bob na Benjah ryasenyutse bivugwa ko buri wese agiye gukora umuziki ku giti cye gusa ubu byamaze kwemezwa ko Bob na Benja bari bagize iritsinda bbongeye kwihuza bakagarura TBB muruhando rwa muzika nyarwanda.

TBB ni rimwe mu matsinda  yamenyekanye cyane mu Rwanda mu myaka 6 ishize dore ryanitabiriye irushanwa rikomeye mu gihugu rya Primus Guma Guma Super Star yari iri kuba ku inshuro yaryo ya  6. Iri tsinda ryakoze zimwe mu ndirimbo zatumye rikomera  mu muzika nyarwanda zirimo Mbwiza Ukuri, Vuza Ingoma bakoranye na Jay Polly, Unshyira High, Akenda n’izindi……………

TBB biyemeje gukora muzika ari babiri

Umva hano Baby Lover ya TBB

https://www.youtube.com/watch?v=r4pV8B3SHOc

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger