AmakuruImyidagaduroUrukundo

Italiki y’ubukwe bwa Justin Bieber na Hailey Baldwin yamaze kujya ahagaragara

Justin Bieber n’umunyamideri Hailey Baldwin bari mu myiteguro ikomeye y’ubukwe bwabo buzaba muri uyu mwaka  nyuma y’ amezi make babana.

Hailey Baldwin w’imyaka 21 yigeze gukundana na Justin Bieber mu 2016 baza gutandukana, gusa bongeye kubyutsa urukundo rwabo mu minsi yavuba umwaka ushize bakaba barahise banatangaza ko bazakora ubukwe bakereka imiryango yabo ibirori bakabana n’umugabo n’umugore.

Ubu bukwe bwa Justin Bieber (JB)  na  Baldwin wamaze gufata izina rya Bieber buzaba tariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka, ndetse ubu  bamaze gushyira hanze integuza yabwo, ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko ubu bukwe bushobora kuzabera muri Canada, ahitwa Waterloo.

Aba bombi  baherutse  gusezerana imbere  y’amategeko mu ibanga umuhango wabereye mu Mujyi wa New York nyuma yaho batangira kuba nk’umugore n’umugabo.

umwe mu nshuti za Justin Bieber n’umugore we yavuze ko bari kwitegura gukora ubukwe, bagasezerana imbere y’Imana n’imiryango yabo. Yagize ati “Ubu nta kibirukansa kuko bamaze kubana byemewe n’amategeko, gusa barashaka kwishimana n’ababo.”

Muri Nyakanga 2018 ubwo bari muri Bahamas  Justin Bieber yateye intambwe ikomeye yambika Hailey Baldwin impeta  ishimangira urukundo rwabo ari naho aba bombi bemeranyije kuzabana akaramata.

Ubu Justin Bieber afata Hailey Baldwin nk’umugore we igisigaye ni ukubyereka Imana n’umuryango mu birori biteganyijwe kuzabera muri Canada 
Justin Beiber yabanye na Hailey Baldwin nyuma y’igihe gito basubukuye urukundo
Justin Bieber na Hailey Baldwin mu buryohe bw’urukundo

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger